Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga Jackie Chandiru agiye kugaruka mu muziki
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Jackie Chandiru agiye kugaruka mu muziki nyuma yo kumara igihe kinini ari kwitabwaho n’abaganga kubera ingaruka zikomeye cyane yatewe n’ibiyobya bwenge yakoreshaga.
Uyu muhanzikazi yari yarasaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse bikaza kumugiraho ingaruka zikomeye cyane ku muziki we n’ubuzima bwe bujya mu kaga. Nyuma yo kujyanwa mu bitara aho yitabwagaho n’abaganga hagiye havugwa amakuru menshi k’ ubuzima bwe hari nayavugaga ko yaba yariyahuye kubera kunanirwa kwakira impinduka z’ubuzima n’ibikomere byinshi yari afite ku mubiri we.
Hari amafoto yagiye agaragara Chackie Chandiru yarahindutse cyane afite ibikomere byinshi ku maguru no ku maboko yatewe n’inshinge z’ibiyobyabwenge yakoreshaga ari nabyo byatumye ibikorwa bye bihagarara akajyanwa mu kigo ngororamuco aho yahise atangira kwitabwaho n’abaganga bareba ko yagaruka kuri gahunda.
Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda byanditse ko kuri ubu uyu muhanzikazi wazamukiye mu itsinda ry’abakobwa batatu “Blu 3” yatangiye gushaka uko yagaruka mukazi ke k’umuziki aho yagiye yaka ubufasha abantu batandukanye ngo arebe ko yagaruka muruhando rwa muzika. Indirimbo yavuba aha Chakie Chandiru azasohora n’indirimbo yitwa “discover me” yakoranye na José Chameleon.
Jacki Chandiru wamenyekanye hano mu Rwanda mu ndirimbo nyinshi yakoze harimo na “Take It Off” yakoranye na Urban Boys azagaragara ku rubyiniro nyuma y’icyemezo cyanyuma azahabwa n’abaganga. Hari abari baratangiye kugerageza gufasha Jackie Chandiru harimo nyakwigendera Mowzey Radio na Mesach Semakula n’ubwo icyo gihe bisa naho ntacyo byatanze.