Nyuma yo kwibasira itangazamakuru, Rayon Sports yahaye abafana bayo ubutumwa
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abayobora amatsinda y’abafana ’Fan Clubs’ kwihanangiriza abafana bayo bibasiye abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ku mukino wa CAF Champions League Rayon Sports yanganyijemo na Mamelodi Sundowns 0-0, ndetse no ku mukino wa Shampiyona yatsinzemo FC Marines ibitego 2-0
Nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Masandawana 0-0 muri CAF Champions league humvikanye amajwi y’abafana ba Rayon Sports aho bamaganaga abanyamakuru b’imikino mu Rwanda babashinja ku kuba bari basezereye Rayon Sports imbere ya Mamelodi Sundowns umukino utaraba.
Ku mukino wa Marines wakurikiyeho kuri Stade ya Kigali, abafana ba Rayon Sports na ho bibasiye abanyamakuru binyuze mu ndirimbo zavugaga ko babwejagura.
Iyi myitwarire y’abafana ba Rayon Sports yakiriwe nabi n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda, binatuma AJSPOR bibumbiyemo isohora itangazo ryamagana imyitwarire mibi ya bamwe mu bafana ba Rayon Sports bibasiye abanyamakuru baryo.
Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaraye buteranye na bamwe mu bayobozi b’amatsinda y’abafana bibumbiye muri za Fan Club bari kumwe n’ ubuyobozi bwa AJSPOR ndetse n’abanyamakuru ba Radio 10 bibasiwe n’abafana kugira ngo bashake umuti w’iki kibazo cyazanye umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Muri iyi nama, basanze nta ruhareUbuyobozi bwa Rayon Sports bwagize muri iki gikorwa, hasabwa ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana kwihanangiriza abo bayobora. Fan Club ya Gikundiro Forever, imwe mu bagaragaye muri iki gikorwa, yabisabiye imbabazi.
Hemejwe ko kandi mu gihe umunyamuryango wa AJSPOR agaragayeho amakosa, iri shyirahamwe ari ryo rigomba gufata iya mbere mu kumuhamagaza mu rwego rwo kumucyaha. Inama yashojwe impande zose ziyemeje gukomeza kunoza imikoranire izihuza.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura wa 1/16 cya CAF Champions League, izakirwamo na Mamelodi Sundowns ku Cyumweru tariki ya 18 Werurwe, uyu mukino ukazabera muri Afurika y’epfo.