Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda, abasore b’u Rwanda bagiye gusiganwa muri Tour de France y’abato
Kuri uyu wa kabiri ni bwo abasore bane b’u Rwanda bahagurutse i Kigali berekeza mu gihugu cy’Ubufaransa, aho bitabiriye isiganwa rya Tour de l’avenir rikinamo abatarengeje imyaka 23.
Ni nyuma yo kwegukana Toud du Rwanda ya gatanu yarangiye kuri iki cyumweru.
Iri siganwa riteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatanu tariki 17 kugera 26 Kanama 2018 , rikazabera mu mijyi itandukanye igize igihugu cy’Ubufaransa.
Abasore bahagarariye u Rwanda muri iri siganwa rifatwa nka Tour de France nto, barimo Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda y’uyu mwaka, na Areruya Joeph wegukanye amasiganwa atandukanye mu mwaka ushize, harimo Tour du Rwanda, La Tropicale Amissa Bongo, na Tour de l’Espoir yo mu gihugu cya Cameroon.
Biyongeraho kandi Didier Munyaneza, Rene Jean Paul Ukiniwabo,Samuel Hakiruwizeye na Eric Manizabayo. Aba bakinnyi b’Abanyarwanda ni bo bahagarariye umugabane wa Afurika kuko nta kindi gihugu cya Afurika gifite umukinnyi muri Tour de l’Avenir y’uyu mwaka.
Uretse aba bakinnyi kandi, abandi barimo Uwizeyimana Boneventure,Nsengimana Bosco, Valens Ndayisenga ,Hadi Janvier,Uwizeye J Claude na Patrick Byukusenge bari mu nzira berekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye isiganwa rizwi nka Colorado Classic.