Nyuma yo kwakirirwa nabi muri Sudan, ikipe y’u Burundi yakoze ibyo benshi batatekerezaga
Ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba ku rugamba y’abari munsi y’imyaka 20 yaraye ikatishije tike y’ijonjora rya nyuma ry’igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindira Sudan ibitego 2-0 imbere y’abafana bayo, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu mwaka utaha.
Uyu mukino wabaye mu gihe iyi kipe yageraga i Karthoum ku wa gatanu ikamara ku kibuga amasaha arindwi yose, nyuma yo kubura abantu bo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru baza kuyakira, bityo abarundi bakaba bari bafite impungenge z’uko iyi kipe ntacyo ishobora gukora bitewe n’umunaniro.
Impungenge z’Abarundi zaraye zimazwe na SHAKA Bienvenu watsindiye Intamba ku rugamba igitego cya mbere ku munota wa 82 w’umukino, hanyuma MAVUGO Cedrick aza kurangiza akazi ku munota wa 87 w’umukino.
Ni mu mukino wari wabereye kuri Stade ya Al Hiral mu murwa mukuru w’igihugu cya Sudan Karthoum.
Ibi bitego 2 byaje bisanga 1-1 u Burundi bwari bwanganyirije na Sudan ku kibuga Urukundo, mu ntara ya Ngozi, bityo u Burundi busezerera Sudan ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Mu bindi bihugu byabonye iyi tike harimo Maurtania, Nigeria, Ghana yasezereye Algeria, Benin, Burkinafaso, Gabon yasezereye Cote d’ivoire, Zambia yasereye Amavubi y’u Rwanda, Cameroun yasezereye Uganda kuri penaliti, Mali yasezereye Tanzania kuri 6-2, Afurika y’Epfo, Malawi, Congo Brazza, na Senegal.
Iyi kipe igomba gucakirana na Zambia yasezereye u Rwanda mu ijonjora rya nyuma, yayisezerera igahita ibona tike yo kwitabira igikombe cya Afurika kizitabirwa n’ibihugu birindwi ndetse na Niger izacyakira.