AmakuruImikino

Nyuma yo kuyitera gapapu, AS Roma igiye kujyana FC Barcelona mu nkiko

Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko yamaze gusinyisha umunya Brazil Malcom wakiniraga Gilondin Bordeaux yo mu Bufaransa, mu masaha 24 AS Roma itangaje ko iri mu nzira zo kumusinyisha.

Iyi kipe y’i Catalunya yatangaje ko yaguze uyu musore w’imyaka 21 kuri miliyoni 40 z’ama Euro angana na 37.3 z’ama Pounds inahita imusinyisha amasezerano y’imyaka 5, mbere y’uko akora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa gatatu.

Ibi byaje nyuma yo kutumvikana na Chelsea kuri Willian Borges da Silva.

Nyuma yo guterwa gapapu, ubuyobozi bw’ikipe ya AS Roma biciye kuri Monchi usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa bya Siporo, yavuze ko igiye kugana ubutabera, nyuma yo kubeshywa n’abahagarariye uyu mukinnyi ndetse n’ikipe ya Bordeaux.

Ati” Turimo tureba niba twakwiyambaza amategeko. Ni byo ko nta masezerano yigeze asinywa, gusa hari ubutumwa twagiye twohererezanya n’umuhagarariye ndetse na Perezida wa Bordeaux bushobora kwifashishwa.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bari bamaze imisi iri hagati y’ine n’itatu baganira na Bordeaux, baza no kwemeranya igiciro gusa Bordeaux iza kubatenguha nyuma yo guhabwa amafaranga menshi na Barca.

Akomeza agira ati” Nzi neza ko mu minsi mike ishize hari amakipe menshi yifuzaga Malcom harimo na Barcelona. Kubera iyi mpamvu, twakoze ibishoboka byose ngo diru irangire, ari na byo byabayeho.”

“Gusa natunguwe no kubona umwe mu bahagarariye uyu mukinnyi ampamagaye, ambwira ko Bordeaux yangiye uyu mukinnyi kuza i Roma. Nahamagaye Martin, ambwira ko Barcelona yatanze amafaranga menshi kurusha ayacu bityo ko nitutongera amafaranga tutabona umukinnyi.”

“Mubwiye ko twamaze kumvikana, yansubije ko nta masezerano twigeze dusinyana kandi ko ntayo agomba gusinywa kabone n’ubwo twari twaramaze kohereza ibya ngombwa bigomba gusinyirwaho amasezerano.”

Monchi akomeza avuga ko yamenyesheje perezida wa Roma uko ikibazo giteye, akamuha uburenganzira bwo kongera amafaranga. Ubwo yahamagaraga muri Bordeaux, bamubwiye ko Barcelona yazanye andi yisumbuyeho, birangira babivuyemo kuko ngo batari mu cyamunara.

Yasoje agira ati” Ushaka kuza muri Roma, ni byiza cyane. Gusa nanone, abadashaka kuza iwacu natwe ntitubakeneye.”

Malcom uri mu nzira zo kuza mu kipe nkuru ya Brazil, yakiniye Bordeaux imikino 96 mu myaka itatu yari ayimazemo, akaba yarayitsindiye ibitego 23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger