Nyuma yo kurogwa, Kidum yabwiwe igice cy’umubiri cyangiritse gituma atava mu bitaro vuba
Kidum kibido umuhanzi w’Umurundi ukunzwe n’abatari bake mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba yaramutse nabi aho yababazwaga n’umubiri akaba yakekaga ko yaba yarozwe. Nyuma yo kujyanwa kwa muganga abaganga bamubwiye ko impyiko ze zangiritse cyane bishobora gutuma aguma mu bitaro kugeza igihe kitaramenyekana.
Jean Pierre Nimbona wamenyekanye ku mazina ya Kidum Kibido Kibuganizo bivugwa ko yahuye n’iki kibazo mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe 2018 maze inshuti ze za hafi zigahita zimujyana kwa muganga byihuse, kuri ubu inshuti ze n’abandi bavandimwe be ba hafi nyuma y’amasaha menshi bategereje amakuru y’uyu muririmbyi uko yifashe bamaze kwakira ko uburozi yahawe bwamugizeho ingaruka zo kwangirika kw’impyiko ze.
Kidum arasaba abafana be kumusengera cyane kuko ameze nabi, bityo amasengesho yabo ni yo ashobora gutsinda imitego y’abanzi batamworoheye
Kidum abicishije k’urukuta rwe rwa Facebook yaramutse avuga ko arinzwe n’amaraso ya Yesu kandi ko umuntu urimo kugerageza kurwanya ubuzima bwe arimo kwishyira mu kaga kandi nta kintu azaba. Yagize ati “Ndinzwe n’amaraso ya Yesu Kristo abanzi banjye ntacyo muzantwara, ninapfa hazavuka ba Kidum benshi bakomeze umurimo Imana yampaye”
Kidum yafashwe n’uburwayi ubwo yeteguraga kujya muri Kenya gusa ntibyamuhiriye kubera kuramuka nabi ababazwa n’umubiri bigatuma ajyanwa mu bitaro bya Bijumbura ikitaraganya ngo yitabweho n’abaganga. Abarundi baribaza umuntu ushaka kubabaza cyangwa kwica Kidum icyo yaba amushakaho dore ko bivugwa ko yaba yorogewe i Burundi aho yari amaze iminsi.