Nyuma yo kumutumira inshuro zirenga 100 Israel Mbonyi agiye kujya i Burundi
Umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda, mu Karere ndetse no mu mahanga ya kure, Israel Mbonyi , abarundi bagiye kuryoherwa n’umuziki we nyuma yokumusaba kuzabataramira inshuro zirenga 100 ntibikunde.
Mbonyicyambu Israel yatangaje ko agiye gukorera ivugabutumwa mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’imyaka igera kuri 4 bamuha ubutumire ariko bikarangira bitamukundiye ko ajya kubataramira.
Uyu muramyi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, yavuze ko azakorera ibitaramo mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi tariki 13,14 & 15 Kanama 2021.
Nkuko bimaze kumenyekana ni ibitaramo yatumiwemo na kompanyi yitwa Akeza Creations iyoborwa na Valentin Kavakure, iyi kompanyi ikaba isanzwe itegura ibitaramo ndetse igakora n’ibikorwa by’ubukerarugendo.
Israel Mbonyi yavuze ko nyuma y’uko Abarundi bamutumiye inshuro nyinshi ntabashe kujya kubataramira, ubu noneho byatunganye agiye kubataramira , akazamara iminsi itatu yose.
Ni ubutumwa yatangaje buherekejwe n’ amafoto 4 amugaragaza arimo gusinya ku butumire bwe i Burundi.
Mbonyi yanditse ati “Nyuma y’inshuro zirenga 100 ubutumire bupfa (butagera ku ntego yabwo) mu myaka 4 ishize, bantu banjye muri i Burundi, birangiye noneho nje, niteguye cyane kubona Imana igenda mu mujyi wa Bujumbura tariki 13,14, 15 Kanama. Muhabwe umugisha”.
Hashize imyaka 4 Mbonyi ahabwa ubutumire bwo gutaramira i Burundi ariko bikarangira bitamukundiye nk’uko nawe yabyitangarije.
Ibibije nyuma y’ibyagiye bivugwa mu bitangazamakuru bivuga ko kenshi hari abahanzi mu Rwanda bagiye banga gutaramira muri kiriya gihugu cy’abaturanyi bivugwa ko byashize byagiye biterwa n’umutekano mucye wabaga uri i Burundi ukongeraho n’umubano w’ibihugu byombi utari wifashe neza.
Si Mbonyi gusa watumiwe i Burundi ntajye kubataramira mu myaka yashize bitewe n’umutekano mucye kuko byanabaye kuri Meddy , Bruce Melodie n’abandi.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro