Amakuru ashushyeImikino

Nyuma yo kubazwa ibibazo na Police, Yannick Mukunzi na Rutanga Eric barekuwe

Ku mugoroba wuyu wa mbere Yannick Mukunzi na Eric Rutanga bavuye mu maboko ya Polisi nyuma yuko mwijoro ryo ku cyumweru ahagana saa tanu zijoro bari batawe muri yombi .

Nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Mukura Victory Sport ku kibuga cya Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017, ni bwo Eric Rutanga  na Yannick Mukunzi bashyizwe mu maboko ya polisi kuko hari ibyo bakekwagaho.

Ku mugoroba w’uyu wa Mbere mwitangazo police y’u Rwanda  yashyize  yatangaje ko Rutanga Eric na Mukunzi Yannick na Rutanga barekuwe, bakaba bari bitabye Polisi mu gufasha ubugenzacyaha mw’iperereza . Ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter bugira buti: “Abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Rutanga Eric na Mukunzi Yannick nta byaha bakurikiranyweho. Bari bitabye Police gufasha ubugenzacyaha mw’iperereza ry’ibanze kuri dosiye ya Karekezi Olivier, nyuma barataha.”

Itangazo Police y’u Rwanda rivugako aba basorebarfekuwe bagataha

Aba basore bose uko ari babiri bakekwaho ibyaha bimwe na Olivier Karekezi  wari umutoza wa Rayon sport ubu nawe akaba ari mu maboko ya Polisi.

Mu ijoro ryakeye ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo Polisi yataye muri yombi aba basore babiri bainira ikipe imwe ibakuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro  ubu bakaba bafungiwe ku cyicaro gikuru cya Police kacyiru.

Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017 akurikiranyweho ibyaha yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege. Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric batawe muri yombi nyuma yuko bari bakinnye umukino wa Rayon Sports  na Mukura VS ejo ku cyumweru tariki ya 19 ugushyingo. Ni umukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger