Amakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma yo gutwara Guma Guma, Dream Boyz ifite izihe ngamba?

Itsinda rya Dream Boyz ryegukanye  irushanwa  rya Primus Guma Guma Super Star  yabaga ku nshuro yayo ya 7 , rivuga ko nyuma yo kwegukana iki gihembo hari byinshi rihishiye abakunzi baryo ndetse n’abakunda muzika nyarwanda.

Akenshi byagiye bivugwa ko umuntu cyangwa itsinda ribashje kwegukana iri rushanwa ritongera kugaragara cyane mu muziki hano mu Rwanda ndetse bikavugwa ko abenshi bahita baburirwa irengero, itsinda rya Dream Boyz ryegukanye iri rushanwa uyu mwaka rivuga ko ryo ritemeranya n’abavuga gutyo ndetse rikemeza ko ahubwo rigiye gukora kurushaho.

Iri tsinda rigizwe n’abasore babiri [TMC na Platini], bakorera mu nzu itunganya umuziki ya Kina music ya Producer Ishmwe Clement. TMC yatangaje ko badacecetse ahubwo hari ibindi bikorwa bari barimo muriyi minsi gusa bakaba bagiye kugarukana imbaraga n’ubukana budasanzwe muri muzika nyarwanda ku buryo barahita bashyira hanze indirimbo nshya.

Ati”Nyuma ya Guma Guma twari duhugiye muri gahunda yo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, nibyo twari turimo gusa muri studio kuri ubu dufitemo indirimbo nyinshi ziri hafi kujya ahagaragara. Iyi minsi rero tugiye gutangira ibikorwa bya muzika ndetse izo ndirimbo tuzishyire hanze.”

TMC kandi ntiyemeranya n’abavuga ko itsinda rya Dream Boys ryaba rigiye kuzima kubera gutwara iki gihembo ahubwo akemeza aricyo gihe cyiza ngo bigaragaze.

Ati”Urebye sinavuga ko ibyo byo kuzima aribyo kuko n’abandi bayitwaye sinavuga ko bazimye kuko n’ubundi kugeza ubu amazina akomeye mu Rwanda muri muzika yiganjemo aya ba  bantu batwaye Guma Guma sinzi ukuntu abantu baba babitereza, ariko  Guma Guma ni igikorwa kiba mu muziki kandi gifite akamaro kanini.”

“Muri weekend dufite indirimbo nshya igiye kujya hanze , tuzakomeza ibikorwa bitandukanye bya muzika yaba gushyira hanze indirimbo z’amajwi n’iz’amashusho, ndetse umwaka utaha mu ntangiro turateganya gushyira hanze album yacu nshya.”

Yongeye ati “Icyo nabwira abafana bacu ni uko bakomeza kudushyigikira kuko aribo dukesha byinshi tumaze kugeraho , ntibumve ko icyo twashakaga twakigezeho ahubwo bakomeze badufashe kuko iyi n’intambwe imwe twateye iri mu zindi nyinshi twifuza kugeraho, bakomeze batube hafi kandi badushyigikire natwe ntituzabatenguha kandi ntituzahwema kubashimira muri byinshi badufasha umunsi ku wundi.”

Dream boys ubwo yatwaraga igihembo cya Guma Guma 7

Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger