Nyuma yo gutsinda Sudan, Amavubi U-17 yongeye kubikora imbere y’u Burundi
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 iherereye i Dar Es Salaam muri Tanzania, yongeye kubona amanota atatu mu ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’u Burundi ibitego 4-3.
Ni nyuma y’uko izi ngombi z’umutoza Yves Rwasamanzi zari zashoboye gutsinda Sudan mu mukino wa mbere w’itsinda warangiye u Rwanda rufite ibitego 3-1.
Amavubi y’u Rwanda yatangiye uyu mukino yataka cyane, biza no kuyafasha kurangiza igice cya mbere ari imbere n’ibitego 3-1.
Amavubi y’u Rwanda ni yo yafunguye amazamu mbere abifashijwemo na Moise Nyarugabo wanatsinze igitego 1 muri 3 u Rwanda rwari rwatsinze Sudan. Iki gitego cyo ku munota wa 23 w’umukino cyaje kwishyurwa na Arsene Iradukunda ku munota wa 27 w’umukino.
Rodrigue Isingizwe na we wari watsinze igitego mu mukino wa Sudan, yaje kubonera u Rwanda igitego cya kabiri ku munora wa 43, umunota umwe mbere y’uko Kapiteni Keddy Nsanzimfura atsinda igitego cya gatatu.
Ikipe y’u Rwanda yagarutse mu gice cya kabiri nanone yataka cyane, gusa ingimbi z’u Burundi na zo zacishagamo zikotsa igitutu izamu ry’Amavubi.
Moise Nyarugabo wari watsinze igitego cya mbere yaje gutsindira u Rwanda igitego cya kane ku munota wa 55 w’umukino, gusa uwitwa Edson Munaba ahita abonera u Burundi igitego cya kabiri ku munota wa 60 w’umukino.
Ku munota wa 67 Flavier Iratanga yatsindiye Abarundi igitego cya gatatu, biba bibaye 3 by’u Burundi kuri 4 by’u Rwanda, ari na ko umukino warangiye.
Ikipe y’u Rwanda yarangije uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’ikarita y’umuhondo ya kabiri yahawe Ishimwe Jean Rene bikarangira asohotse mu kibuga.
Kugeza ubu Amavubi ni yo ayoboye iri tsinda n’amanota 6 kuri atandatu.
Amavubi azagaruka mu kibuga Ku wa 16 Kanama 2018 akina na Somalia, mbere yo gusoreza kuri Tanzania, mu mukino wa nyuma w’itsinda uteganyijwe ku wa 21 Kanama.