Amakuru

Nyuma yo gutakamba abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda nabo bahawe ibiribwa

Ubuyobozi bwageneye inkunga y’ibiribwa abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bagizweho ingaruka na gahunda ya Guma Mu rugo nk’uko biherutse kwifuzwa mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu imaze iminsi muri gahunda yo guha ibiribwa ababikeneye bagizweho ingaruka n’ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19 zirimo Guma Mu rugo.

Imbuga nkoranyambaga nk’umwe mu miyoboro ikomeje kwifashishwa na benshi muri ibi bihe bagaragaza ibitekerezo n’ibyifuzo, ni zo zifashishijwe na bamwe mu kugaragaza ko hari abanyeshuri ba Kaminuza na bo bakwiye guhabwa inkunga y’ibiribwa biri kugenerwa abandi muri ibi bihe.

Umwe muri bo wanditse kuri Twitter, yagize “Ese nta kuntu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyira muri gahunda n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda na bo bakagenerwa ibiribwa bakica isari ?”

Igitekerezo cy’uyu wari wavuze ko “bmwe muri bo barataka inzara.” Yari yagisangije bamwe mu bayobora inzego zirebwa na cyo barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.

Dr Uwamariya Valentine, yasubije buriya butumwa avuga ko buri muturarwanda wese wagizweho ingaruka n’ibihe byashyizweho akwiye kugerwaho n’ubufasha buhabwa abandi.

Yagize ati “Umunyarwanda wese uri mu turere turi muri Guma mu Rugo, afite uburenganzira bwo guhabwa ubufasha bw’ibiribwa. Abanyeshuri bafite ibibazo babinyuze ku buyobozi bwa za Kaminuza bigamo bafashwe.”

Iki cyifuzo cyatangiye kubahirizwa ubu bamwe mu banyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyagatare bakaba bagejejweho iriya nkunga.

Gusa hari abandi banyeshuri bo mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda bakomeje kuvuga ko bafite iki kibazo ariko na none ubuyobozi bw’amashami ya Kaminuza y’u Rwanda bukaba batangaza ko bwiteguye gufasha buri munyeshuri ufite ikibazo cy’ibiribwa.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger