Nyuma yo gukura ishuri rya muzika ku Nyundo hagarutse irushanwa ryo gutoranya abo kuryigamo mu mwaka wa 2018
Ishuri ryigisha Muzika ryari risxanzwe riba ku nyundo ryarimuwe rishyirwa i Muhanga, nyuma yuko rero iri shuri rigaragaje ko Abanyarwanda bafite impano nyinshi ku bikoresho bya muzika ubu hashyizweho gahunda yo gukoresha amarushanwa yo gushakisha abifitemo impano yo kwiga muzika.
Iri shuri rya muzika riri kurera abahanzi b’ejo hazaza bafite n’ubumenyi ku muziki, ni muri urwo rwego muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018 iri shuri ryamaze gushyira hanze itangazo rimenyesha abashaka kuryigamo umuziki ko gahunda zo gushakisha abanyempano zigiye gutangira hashakwa abanyeshuri baziga muri iri shuri muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018.
Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda, iki kigo kiratumira buri wese ubyifuza mu marushanwa yo guhitamo abazaryigamo mu mwaka w’amashuri wa 2018. Iri shuri rimaze gutera imbere cyane ko abahanzi baza gutaramira mu Rwanda bavuye hanze ntabwoi bagikenera kwizanira ababacurangira kuko aba basore biga muzika hano mu rwanda bamaze kumenya gukoresha neza ibikoresho bya muzika.
Iri rushanwa rizabera mu gihugu hose ku buryo bukurikira
Mu Ntara y’Amajyaruguru saa tatu tariki ya 10 Mutarama 2018 ni i Musanze muri Musanze Polytechnic
Mu ntara y’Iburengerazuba saa tatu kuya 11 Mutarama 2018 ni Rubavu
Mu ntara y’Iburengerazuba saa tatu tariki ya 12 Mutarama 2018 ni i Rusizi
Mu ntara y’Amajyepfo saa tatu tariki ya 13 Mutarama ni i Huye muri IPRC South
Mu mujyi wa Kigali tariki ya 14 no kuya 15 Mutarama ni i Remera
I gicumbi ni kuya 16 Mutarama ni kuri VTC ya Kubali
Iburasirazuba ni kuya 17 Mutarama muri IPRC Ngoma no kuya 18 Mutarama muri Kaminuza y’ Urwanda ishami rya Nyagatare.
Iri rushanwa azasozwa tariki 19 Mutarama 2018 mu mujyi wa Kigali muri IPRC Kigali ni mukarere ka Kicukiro.
Abazabasha kwiga muri iri shuri rya muzika muri 2018 ntabwo bazongera kwigira i Rubavu ku Nyundo aho bari basanzwe bigira ahubwo ubu bamaze kwimurirwa i Muhanga aho bahawe ikigo cyabo bwite kurusha uko bigiraga mu mashuri avanze n’ayabanyabugeni cyane ko nkuko umuyobozi w’iri shuri Might Popo yatangaje ko imyanya yo kwigiramo yari mike.