AmakuruImikino

Nyuma yo guhagarika Masudi Djuma Rayon sports irimbanyije ibiganiro n’umutoza wayihozemo

Ikipe ya Rayon Sports iherutse guhagarika umutoza wayo mukuru Masudi Djuma, iri mu nzira zo gusinyisha umutoza ukomoka mu gihugu cya Brazil, Roberto Oliveira Goncalvez Do Calmo uzwi nka Robertinho wigeze kuyitoza.

Iyi kipe iheruka guhagarika umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro mubi, hari abatoza benshi bakomeje kwifuza kuyizamo barimo Ndayizeye Jimmy na Ndayiragije Etienne bakomoka mu Burundi.

Amakuru twabadhije kumenya ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugeze kure ibiganiro n’umutoza Robertinho ndetse bikaba bikomeje kugenda neza, ku buryo nta gihindutse uyu mutoza ashobora gushyira umukono ku masezerano muri iki cyumweru.

Robertinho w’imyaka 60, watangiye gutoza mu 2002, yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, ahabwa amasezerano y’amezi atandatu yongerewe mu Ukuboza 2019.

Yafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, agera muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana Shampiyona y’umwaka wa 2018/19.

Muri Nyakanga 2019, Robertinho yongeye gutoza Rayon Sports ariko atandukana nayo nyuma y’ibyumweru bitatu gusa kubera kutubahiriza ibyo yayisabaga.

Mu Ugushyingo 2020 yaje kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, gusa ntabwo yatinzeyo bitewe n’uko basanze adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino Nyafurika, kugeza uyu munsi nta y’indi kipe yari afite.

Tariki 27 Kanama 2021, ikipe ya Vipers yatangaje Roberto Oliveira Goncalvez Do Calmo nk’umutoza wayo mushya, akaba yarasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger