Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu, Kagere Meddi yiteguye kugaruka mu Mavubi
Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Kagere Meddie, rutahizamu wa Gor Mahia yo muri Kenya yatangaje ko yiteguye kugaruka mu kipe y’igihugu Amavubi mu gihe cyose yaba yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyigarukamo.
Kagere w’imyaka 32 y’amavuko kuri ubu akinira Gor Mahia yo muri Kenya yatangaje ibi nyuma yo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Uyu musore wavukiye mu gihugu cya Uganda yarahiriye kuba umunyarwanda ku wa kabiri tariki 24 Mata, mu muhango wabereye muri City Hall mu mujyi wa Kigali, unongera kumufungurira amarembo yo kugaruka mu kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Nyuma yo kubona ubwenegihugu Kagere yagize ati” Ni ibyishimo bikomeye cyane kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko nategereje uyu munsi igihe kirekire…Ndishimye cyane kandi niteguye kongera gukinira Amavubi. Nishimiye ko umuhate nakoresheje ugize icyo ugeraho. Nakoze ibishoboka byose kugira ngo mbone ubu bwenegihugu. Nzi neza ko mfite ibisabwa kugira ngo nongere gukinira u Rwanda, kandi nzakomeza gukora cyane kugira ngo nsubirane umwanya wanjye mu kipe y’igihugu”.
Kagere Meddie yakinnye umukino we wa mbere mu kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi muri 2011, akaba yaratsindiye iyi kipe ibitego 10 mu mikino 10 yayikiniye. Nyuma yaje kugaragara mu banyamahanga bambuwe ubwenegihugu nyarwanda, nyuma yo kugaragara ko bahawe ibyangombwa mu buryo budasobanutse.
Iki cyemezo cyo kwaka ubwenegihugu abarenga 60 cyaje nyuma y’uko u Rwanda rwambuwe amahirwe yo gukomeza ijonjora ry’igikombe cya Afurika muri 2015 nyuma yo kugaragara ko rwakinishije Daddy Birori wari ufite ibyangombwa bibiri bihabanye.
Kagere Meddie yakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda, arimo Mukura Victory Sports, ATRACO, Rayon Sports, Police na Kiyovu Sports. Nyuma yo kuva mu Rwanda yerekeje muri Mbale Heroes yo mu Bugande, ndetse na Masaka FC tutibagiwe Esperance Sportive de Zarzis yo muri Tunisia.
Kagere Meddie yakabaye yaraherewe rimwe ubwenegihugu n’abandi bakinnyi nka Jimmy Mbaraga, Lomami Andre Fils na Peter Kagabo Otema, gusa indege yagombaga kumuzana ntiyagerera i Kigali ku gihe.