Nyuma yo guca uduhigo dutandukanye, Essam El-Hadary yasezeye mu kipe y’igihugu ya Misiri
Essam El-Hadary, umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe kirekire akina mu izamu ry’ikipe y’igihugu ya Misiri yamaze kuyisezeramo, nyuma yo guca uduhigo tugiye dutandukanye.
El-Hadary w’imyaka 45, yatangaje ko ahagaritse gukinira iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika ku munsi w’ejo abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook.
Yagize ati” Nyuma y’igihe kirekire mbitekerezaho nanabisaba Imana, nafashe icyemezo cyo kuva mu kipe y’igihugu.”
Uyu muzamu yahagarikiye gukinira Misiri nyuma yo gucana na yo uduhigo tugiye dutandukanye. Uretse kuba yari amaze gukinira Misiri imikino 159 mu myaka 22 yari amaze ayikinira, El-Hadary uzwi ku kazina ka High Dam yanakinnye igikombe cya Afurika incuro 4.
Aka gahigo kaza gakurikira ako aherutse guca mu mikino y’igikombe cy’isi, dore ko yabaye umukinnyi wa mbere ukuze ukinnye igikombe cy’isi, ku myaka 45 n’iminsi 161. Umukino w’igikombe cy’isi wahuje Misiri na Saudi Arabia yakinnye wahise umuhesha guca agahigo kari gafitwe n’Umunya Columbia Faryd Mondragon.
Muri uyu mukino kandi yanaciriyemo akandi gahigo ko kuba umuzamu ukuze kurusha abandi ukuyemo penaliti mu mikino y’igikombe cy’isi.
Nyuma yo guca aka gahigo, Essam El-Hadary yagize ati” Ntewe ishema ry’uko bwa nyuma ngeze ku nzozi zo gukina igikombe cy’isi cy’ingirakamaro.”
Ubuhangage bw’uyu muzamu bunashimangirwa na mwene wabo Mohammed Salah kuri ubu ukina muri Liverpool, wacishije ubutumwa kuri Twitter bumushimagiza mbere yo kumwifuriza ibihe byiza mu bihe bizaza.
Uretse kuba yasezeye mu kipe y’igihugu ya Misiri, Essam El-Hadary aracyakina umupira w’amaguru ku rwego rw’ama Clubs. Magingo aya akinira Ismaily yo mu misiri, yagezemo mu kwezi gushize akubutse muri Al Taawun yo muri Saudi Arabia.