Nyuma y’imyaka ibiri R. Kelly yakuwe muri gereza yari afungiyemo yimurirwa mu y’indi
Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamamaye mu muziki nka R. Kelly, yavanwe muri gereza yari afungiyemo yakubitiwemo yo mu Mujyi wa Chicago yimurirwa m y’indi gereza yo mu Mujyi wa New York.
Ni nyuma y’imyaka ibiri uyu muhanzi yari amaze afungiye i Chicago. Yimuriwe muri gereza iherereye muri New York mu gihe habura iminsi mike ngo urubanza rwe rukomeze kuburanishwa.
R.Kelly afunzwe kuva mu 2019. Muri Nzeri 2021, azasubira imbere y’urukiko yiregura ku byaha ashinjwa.
CNN yanditse ko abantu babiri bo mu muryango wa R. Kelly bemeje ko ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘The storm is over now’ yagejejwe muri gereza yo mu Mujyi wa New York.
Muri Kanama 2020, TMZ yatangaje bwa mbere ko umwe mu mfungwa muri gereza yo muri Chicago yakubise ibipfunsi R. Kelly ubwo yari yicaye ku gitanda. Umunyamategeko we Steve Greenberg yahise asaba ko arekurwa nta nteguza. Ariko ntibyakozwe.
R. Kelly arashinjwa ibyaha bikomeye bigera kuri 13 birimo gufata ku ngufu, gucuruza no gushora mu mibonano mpuzabitsina abana batarageza imyaka y’ubukure, gushimuta, ruswa ndetse n’ibindi byaha bivugwa ko yakoze mu myaka y’1994 kugeza mu mwaka wa 2018.
Inshuro zose yanyuze imbere y’urukiko yahakanye ibi byaha. Ndetse yangiwe kurekurwa by’agateganyo inshuro eshatu. Ibyaha akurikiranyweho ku rwego rwa za Leta no ku rwego rwa Amerika, yabirezwe muri Illinois, Minnesota muri Leta ya New York.
Mu gihe cy’imyaka 20, uyu muhanzi amaze mu muziki, yagize igikundiro cyihariye cyaherekejwe no gushinjwa ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gutsinda.
Uyu muhanzi w’imyaka 54 y’amavuko yavukiye i Illinois muri Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umunyamuziki wagize izina rikomeye, bamwe ntibatinya kumwita umwami w’injyana ya R&B ahanini binyuze mu ndirimbo ze zirimo nka ‘I Believe i can fly’ n’izindi.
Imyaka ibiri ayimaze muri gereza nyuma y’itangazwa rya filime ‘Surviving R. Kelly’ [Kurokora R. Kelly] igaragaza uko yatangiye gushakisha abakobwa b’abangavu kuva yatangira urugendo rw’umuziki nk’uwabigize umwuga