AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’imyaka 4 adakora umuziki, Rihanna yagaragaye mu ndirimbo nshya

Umuhanzi wo mu gihugu cya Canada uzwi ku izina rya PartyNextDoor yakoranye indirimbo na Rihanna w’umunyamerika yasohotse kuri uyu wa 27 werurwe 2020, indirimbo bise “Believe It.”, iba indirimbo ya mbere igaragayemo Rihana nyuma y’imyaka 4 adakora umuziki

Si indirimbo ivuga kuri coronavirus, icyorezo kiri guca ibintu ubu kivugwa cyane hose ku isi, bo bararirimba urukundo rwa babiri.

Rihanna w’imyaka 32 yatangaje ko basohoye iyi ndirimbo kuri Twitter. Nicyo gikorwa cya mbere cya muzika akoze kuva yasohora Album yise Anti mu 2016.

Rihanna yamenyekanye cyane muri muzika kubera indirimbo ze zamamaye nka; Pon de replay, Diamonds, Man down, Umbrella, Stay n’izindi.

Mu kwezi gushize Rihanna yatangaje ko ari gukora kuri muzika nshya, ashyenga, yavuze ko ashobora gukorana na The Neptunes intsinda rikora muzika rihuriwemo na Pharrell Williams na Chad Hugo.

Mu cyumweru gishize, abicishije muri Foundation ye yitwa Clara Lionel Foundation, Rihanna yatanze miliyoni eshanu z’amadorari yo kurwanya coronavirus muri Amerika no ku isi. Nicyo gikorwa cya mbere cya muzika akoze kuva yasohora Album yise Anti mu 2016.

Rihanna yamenyekanye cyane muri muzika kubera indirimbo ze zamamaye nka; Pon de replay, Diamonds, Man down, Umbrella, Stay n’izindi.

Mu kwezi gushize Rihanna yatangaje ko ari gukora kuri muzika nshya, ashyenga, yavuze ko ashobora gukorana na The Neptunes intsinda rikora muzika rihuriwemo na Pharrell Williams na Chad Hugo.

Mu cyumweru gishize, abicishije muri Foundation ye yitwa Clara Lionel Foundation, Rihanna yatanze miliyoni eshanu z’amadorari yo kurwanya coronavirus muri Amerika no ku isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger