AmakuruAmakuru ashushyePolitikiUncategorized

Nyuma y’imyaka 10 koreya ya ruguru idacana uwaka ni y’epfo,umubano wabo ushobora kongera ukaba mwiza

Nyuma y’igihe kigera ku myaka icumi koreya ya ruguru niyo hepfo bidacana uwaka kuri ubu bidasubirwaho Perezida wa Koreya ya ruguru,Kim Jong-un yatumiye uwa Korea y’epfo Moon Jae-in kumusura i Pyongyang.

 

Uru ruzinduko ruramutse rubaye bwaba ari ubwa mbere aba perezida ba koreya zombi bahuye nyuma y’imyaka icumi ishize badacana uwaka. bityo ntakabuza Nyuma y’uko Perezida wa Korea y’epfo Moon Jae-in akimara kwacyira ubutumire bwa mugenzi we yahise atangaza ko azakora ibishoboka byose akitabira ubutumire bwa Kim Jong-un bityo abenshi bahise batagira guha amahirwe menshi ukubura umubano kw’ibihugu byombi.

Nubwo Perezida wa Korea y’epfo wakomeje ijambo rye akangurira Korea ya ruguru kwemera imishyikirano hagati yayo na America,abenshi bahise batagira kuvuga ko Moon Jae-in yaguye mu mutego nyuma yo gusabwa gusura Korea ya ruguru ndetse nawe akemeza ko azakora ibishoboka byose kugirango habeho umubano mwiza wa korea zombi nyamara yirengagije ko ari inshuti magara na America itajya umujyo umwe na Korea y’amajyaruguru.

Mushiki wa Perezida wa Korea ya ruguru witwa Kim yo-Jong niwe washyikirije ubutumire Perezida wa Korea y’epfo Moon Jae-in

Iyi baruwa yandikishije intoki isaba Perezida wa Korea y’epfo gusura iya ruguru mu gihe cya vuba yamugejejweho na mushiki wa perezida Kim Jong-un witwa Kim yo-Jong nawe waje kwitabira imikino ya Olimpiki irikubera muri Korea y’epfo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger