AmakuruAmakuru ashushye

Nyuma y’impaka nyinshi ikigo cya Mango Telecom cyisubiyeho ku cyemezo cyari cyafatiye umukozi utwite

Ikigo Mango Telecom Ltd gicuruza interineti ya 4G cyari cyirukanye umukozi wacyo utwite, cyisubiyeho nyuma yo kokerezwa igitutu ku mbuga nkoranyambaga, ubwo uyu mubyeyi yasobanuraga imiterere y’ikibazo cye.

Mu gitondo cy’uyu wa 16 Ugushyingo 2021 ni bwo uyu mubyeyi witwa Isimbi Jael uri mu igerageza mu ishami ry’imenyekanishabikorwa muri iki kigo yashyize ahabona ubutumwa burangiza amasezerano ye y’akazi guhera tariki ya 15 Ugushyingo, bitewe n’uko ubuzima bwe budahuye n’ibigenderwaho kugira ngo akomeze gukora, kandi ishami akoramo rikaba ridafite izindi nshingano yaba ahawe zisimbura izo asanzwe afite.

Ku bw’ibi, Isimbi yari yasabwe gushyikiriza ishami rishinzwe abakozi ibikoresho by’akazi, agasezera.

Ni icyemezo kitashimishije Isimbi, maze atangariza kuri Twitter ati: “Ejo Mango 4G yafashe icyemezo cyo kunyirukana kubera ko ntwite. Man, ndambiwe kubona abagore bativugira. Nta n’ubwo bampaye integuza y’iminsi 15. Ubu se koko tuzaceceka kugeza ryari?”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umugore, MIGEPROF imaze kubona iki kibazo, yatangaje ko icyemezo cya Mango Telecom kibabaje, imuhumuriza imumenyesha ko inzego bireba zigiye kugikurikirana.

Iti: “Birababaje kuba wahuye n’iki kibazo, komera.

Mu gihe inzego bireba ziri gukurikirana iki kibazo, turashaka kuvugana, duhe nimero yawe muri DM.” Minisiteri ishinzwe abakozi n’umurimo, MIFOTRA nayo imaze kumenya ikibazo cya Isimbi, yamugiriye inama yo kwegera umugenzuzi w’imirimo ukorera mu karere Mango Telecom ifitemo icyicaro, akamufasha.

Uyu Isimbi yakoraga mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa, ariko yari akiri mu mezi atatu y’igerageza ryagombaga kurangira ku wa 10 ukuboza.

Iyo baruwa imumenyesha ko amasezerano ye azahagarikwa ku wa 15 ugushyingo 2021.

iti “imiterere y’imirimo ikigo cyateganyaga kuguhamo akazi ntabwo ihura n’uko ubuzima bwawe bumeze muri iki gihe, ndetse ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa muri iki gihe ntabwo rifite imirimo myinshi ngo ube wahindurirwa inshingano.”

Ni ibaruwa yateje impaka kuri Twitter, ku buryo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere zaje kwinjira mu kibazo.

Mango Telecom Ltd yaje kwandika indi baruwa isubiza Isimbi mu kazi.

Iyo baruwa yasinyweho n’umuyobozi mukuru wa Mango Telecom Ltd, Wenjum Wu, ivuga ko cyo kigo kitamuhagaritse azira ko atwite, ahubwo byaturutse ku butumwa yari yandikiye umuyobozi we amusaba guhindurirwa ishami akoramo, akava mu bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa akajya mu bucuruzi.

Ati “Byari byafashwe nko kunanirwa gukora akazi kawe, ariko nyuma yo kugutega amatwi twasanze atari ko bimeze.”

“Niyo mpamvu ngusabye kugaruka mu kazi mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa, noneho ubusabe bwawe bukazasuzumwa hagamijwe ko ubasha gukora wisanzuye.”

Yavuze ko hari n’abandi bagore batwite bahakora kandi nta kibazo bafite.

Byahise byemezwa ko Isimbi azasubira mu kazi ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Iki kigo cya Mango Telecom cyasobanuye ko impamvu cyari cyirukanye Isimbi ari uko ubwe yari yisabiye guhindurirwa inshingano, akimurirwa mu ishami rishinzwe ubucuruzi (sales department), bigafatwa nko kunanirwa iyo yari yari asanzwe ariho, kandi atari ko biri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger