AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nyuma y’iminsi mike Rayon Sports isinyanye amasezerano na Canal+ yabonye undi muterankunga mushya

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwibikaho abaterankunga, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi yitwa Tom Transfers uyu munsi,nyuma y’iminsi mike yemeye gukorana na Canal+.

Iyi Kompanyi yabengutse Rayon Sports isanzwe igurisha ikanakodesha amamodoka hano mu Rwanda ndetse inashaka n’amacumbi.

Amakuru aravuga ko Iyi kompanyi yahawe amamodoka 2 yo gukoreshwa n’ubuyobozi mu bitandukanye hanyuma n’iyi kipe ikazajya ibamamaza ku mbuga nkoranyambaga no kuri stade.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,Perezida wa Rayon Sports yavuze ko aya masezerano azamara umwaka umwe ariko ko ari icyiciro cya mbere cyayo.

Ati “Aya masezerano azamara umwaka umwe ariko navuga ko ari icyiciro cya mbere.Muzi ko tujya dukenera imodoka ndetse dushobora no gukenera Bisi itwara abakinnyi kuko turayifuza.ibyo tuzagenda tubiganiraho turebe ko aya masezerano yava ku rwego rumwe akajya ku rundi rwo hejuru aho dushobora kubona ibindi birenze imodoka.

Icyo abakunzi ba Rayon Sports bakwishimira n’uku gufatanya dutangiye uyu munsi nizera ko bizagirira akamaro impande zombi.”

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ku kibuga bazajya bahashyira ibyapa byamamaza iyi kompanyi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku ruhande rwa Tom Transfers banze gushyira hanze uko amasezerano yose ameze gusa bavuze ko bazajya banakoresha abakinnyi b’iyi kipe mu kwamamaza.

Hari kwigwa uburyo abakunzi ba Rayon Sports bagabanyirizwa mu gihe bagiye kugura imodoka z’iriya kompanyi basinyanye amasezerano.

Mu butumwa Rayon Sports yahaye abakunzi bayo,yavuze ko uyu munsi saa sita hari igikorwa kibateganyirijwe kuri You Tube y’iyi kipe saa sita.

Ubwo Rayon Sports yasinyanaga amasezerano na Canal+,umuyobozi wayo Uwayezu Jean Fidele yagize ati “Ndizeza abafana ba Rayon Sports n’abakinnyi ba Rayon Sports ko komite ya Rayon Sports ko tuzakora ibishoboka byose dushake n’abandi.Dufite no kubaka Rayon Sports ku buryo ibasha kwitunga no kugira imitekerereze iri hejuru yo gukorana n’ibigo byo hanze nka Canal.”

Rayon Sports ifite amanota 4 mu mikino 2 imaze gukina muri shampiyona,iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone abaterankunga bahagije bo kuyifasha kubona amikoro cyane ko yaanashegeshwe na Covid-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger