Nyuma y’iminsi 10 abafana babukijwe ku bibuga ubu hatangajwe andi mabwiriza mashya
Ku mugoroba wa taliki 30 Ukuboza 2021 Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje ambwiriza mashya nyuma yayo yatanze mu minsi icumi ishize akumira abafana mu bibuga.
Aya mabwiriza mashya yatangajwe agomba gukurikizwa guhera kuwa Gatandatu taliki 1 Mutarama 2022 akazamara iminsi 30.
Ni itangazo ryashizwe ahagaragara na minisiteri ya siporo mu Rwanda ariyo MINISPORT ribuza ibikorwa bya siporo bitandukanye mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cya Omicron ariyo Covid-19 yihinduranyije.
Aya mabwiriza agena ko hazakomeza siporo y’umuntu ku giti cye ndetse n’izikorerwa hanze abantu bategeranye, ubwo aha twavuga nko kwiruka.
Amabwiriza kandi avuga ko imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa ategurwa n’ingaga asubitswe. Aha niho hazamo nka shampiyona itegurwa na FERWAFA.
Gusa aya mabwiriza ateganya ko imikino ikipe y’igihugu Amavubi yo izaba dore ko ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry bazakina iyo mikino ya gicuti yo yamaze kugera mu Rwanda.
Imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za Siporo birasubitswe.
Ibikorwa bya siporo byemerewe gukomeza buri mukinnyi wese agomba kuba yikingije COVID-19 muburyo byuzuye uretse abari munsi y’imyaka 18.
ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha ‘abakiri bato ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza mashya.
Aya mabwiriza azamara iminsi 30 babone kongera kuyavugurura. Ubwo birumvikana ko mu kwezi kwa mbere kwa 2022 kose nta mikino irimo hano mu Rwanda.
Minisiteri ya Siporo irasaba abakinnyi , abatoza n’abandi bafite imirimo mu rwego rwa siporo kwikingiza byuzuye murwego rwo kwirinda COVID-19.