AmakuruImyidagaduroInkuru z'amahanga

Nyuma y’igihe gito biyunze Diamond na Se bagiye guhurira mu ndirimbo imwe

Umubyeyi wa Diamond Platnumz witwa Abdul Juma ubu wiyise Baba Simba cyangwa Baba Diamond Platnumz mu ruhando rwa muzika, yatangaje ko mu gihe kitarambiranye abakunzi ba muzika baraba bumvise indirimbo ye n;umuhungu we.

Mzee Abdul, yakomoje kuri iyi ngingo ubwo yari mu kiganiro na Global Radio mu gitondo cy’ejo hashize taliki ya 3 Gicurasi 2019,yemeza ku mugaragaro ko kuri iyi nshuro kuba yakorana indirimbo n’umuhungu we Diamond Platnumz, byoroshye nko kunywa amazi.

Yagize Ati “Abantu benshi bagiye bambaza niba nakorana indirimbo n’umuhungu wanjye. Cyane rwose nzamuganiriza dukore ikintu byanga byakunda. Kumuzana muri studio tugakorana umuziki biroroshye cyane, mu by’ukuri ni ibintu byamaze gukorwa. Ni umuhungu wanjye.”

Ibi abivuze hashize iminsi mike yongeye kwiyunga na Diamond, nyuma y’imyaka 20 badacana uwaka.

Kwiyunga hagati y’aba bombo byabaye ubwo bombi bahuriraga mu kiganiro kimwe muri Wasafi FM, mu minsi mike ishize nibwo hatangiye  gusakara amashusho agaragaza Diamond na Se bariguhoberana nyuma y’imyaka myinshi nta numwe wikoza undi.

Nyuma yahoo gato Diamond yahise asezeranya Se kuzajya amuha ubufasha bwose akeneye mu muziki we, anamusinyisha mu nzu ye y’umuziki, Wasafi, amushyiriraho umuntu uzamukurikirana ariko amubuza kongera kugaragara mu itangazamakuru amusebya.

Uyu musaza amaze igihe gito cyane aribwo yinjiye mu ruhando rwa muzika, aho yaje gushyira hanze indirimbo ebyiri yafatanyijemo n’abandi bahanzi bo muri Tanzania, izi ndirimbo ziza gukundwa n’abatari bake bituma arushaho kongera imbaraga muri gahunda ye yo kuba umuririmbyi wabigize umwuga.

Imwe muri izi ndirimbo z’uyu musaza harimo iyo yise “Unaniteka” yasakaye ku mbugankoranyambaga kuburyo byahise bigaragaza ko uyu musaza ashobora kurushaho guhirwa mu muziki we.

Mzee Juma yahishuye ko agiye gukorana indirimbo na Diamond
Twitter
WhatsApp
FbMessenger