Nyuma y’igihe bivugwa ko yishwe n’ingabo za Amerika Umuyobozi wa Al Qaeda yongeye kwigaragaza
Nyuma y’urupfu rwa Osama bin Laden wari umuyobozi wa a Al-Qaeda , uyu nmugabo washakishwaga cyane ku rwego rw’Isi yasimbuwe n’umunyamisiri Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri umugabo byavuzwe ko yishwe akijya kuri uyu mwanya.
Kuri ubu mu gihe Amerika yibukaga abaturage bayo baguye mu gitero cyagabwe na Al -Qaeda mu mwaka 2001 mu kwezi kwa Cyenda taliki 11, Al-Zawahiri yigaragaje kuri uwo munsi agira byinshi atangaza nyuma yo kumara igihe kinini Isi izi ko yishwe.
Uyu musaza bikekwa ko afite imyaka 70 yagaragaye muri video yamaze hafi isaha yose, bwa mbere nyuma y’igihe kinini bivugwa ko yapfuye,
Ishami rya Al-Qaeda rishinzwe itangazamakuru, As-Sahab, ryashyize hanze iyi video, nyuma y’uko abarwanashyaka b’indi mitwe y’iterabwoba irimo Isis, bateye hejuru basaba Al-Qaeda kugaragaza ibimenyetso byerekana ko uyu mugabo ari muzima.
Ibi nanone babishingira ku kuba batarigeze banyomoza amakuru y’uko yitabye Imana yagiye hanze bwa mbere mu Ugushyingo umwaka ushize.
Muri ayo mashusho yagaragaye Zawahiri ukomoka mu Misiri, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo igitero Al-Qaeda yagabye ku ngabo z’u Burusiya mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Yanavuze ku ivanwa ry’ingabo za Amerika muri Afghanistan, ariko mu buryo butunguranye, ntiyavuga ku ifatwa ry’icyo gihugu n’umutwe w’Aba-Taliban usanzwe ucudikanye na Al-Qaeda, ibintu byatumye benshi bemeza ko iki kiganiro kitafashwe vuba, ahubwo cyafashwe kera ku buryo nta cyemezo ko Zawahiri akiri muzima.
Amakuru avuga ko bitumvikana ukuntu Zawahiri atari bugaruke ku ifatwa rya Afghanistan, kandi umutwe ayoboye waratangaje ko igenda ry’ingabo za Amerika ari yo nsinzi ya mbere ubonye kuva ku itariki ya 11 Nzeri mu 2001, ubwo inyubako za World Trade Center zashyirwaga hasi.
Uyu Zawahiri yatangiye kuyobora Al-Qaeda mu 2011 nyuma y’urupfu rwa Osama bin Laden wari umuyobozi w’uwo mutwe.
Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kubaga, azatangwaho miliyoni 25$ ku muntu wese uzatanga amakuru kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashobora gutuma atabwa muri yombi.