AmakuruAmakuru ashushye

Nyuma y’ibihugu bitandukanye birikugoboka Ukraine Ubushinwa nabwo bwinjiye mu ntambara

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yatangaje ko Igihugu cye cyiteguye gufatanya n’umuryango mpuzamahanga mu kuba nk’umuhuza mu ntambara iri kuba muri Ukraine.

Xi ntabwo yigeze atangaza uburyo igihugu cye cyiteguye kubikora ndetse nta n’ubwo yagaragaje aho gihagaze ku bihano ibihugu by’u Burayi na Amerika biri gufatira u Burusiya.

Mu kiganiro cyo kuwa kabiri w’iki cyumweru, yagiranye na Chancelier w’u Budage Olaf Scholz, hamwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Xi yavuze ko ibiri kubera muri Ukraine bihangayikishije kandi u Bushinwa butewe impungenge n’uko intambara yongeye kwaduka ku Mugabane w’u Burayi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa rivuga ko Xi yemeje ko “u Bushinwa buzakomeza kuvugana no gukorana n’u Bufaransa, u Budage na EU n’impande zirebwa hamwe n’umuryango mpuzamahamaga” mu bikorwa bigamije kugarura amahoro.

Scholz na Macron bavuze ko ibihugu byombi byiteguye kunoza imikoranire no guhana amakuru n’u Bushinwa kugira ngo hatezwe imbere ibiganiro by’amahoro.

Ubusanzwe u Burusiya n’u Bushinwa ni ibihugu bisanzwe bibanye neza bigakubitana n’uko byombi bidacana uwaka na byinshi byo mu Burayi na Amerika.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye amahanga kumufasha guhangana n’u Burusiya, kuko abugereranya n’igisimba kidahaga, kizashyira isi yose mu kaga.

Mu mashusho yashyize kuri paji ye ya Facebook ku wa Mbere, Perezida Zelensky yashimye umuhate w’ingabo ze zimaze ibyumweru bibiri zihanganye n’iz’u Burusiya.

Uyu muyobozi kandi yaganiriye na Televiziyo, ABC, avuga ko amahanga natamushyigikira mu guhangana n’u Burusiya, ingaruka zizagera kuri buri wese.

Ati: “Abantu batekereza ko turi kure ya Amerika na Canada. Oya, twese turi mu gace kamwe k’ubwigenge”.

“Iyo uburenganzira bwa muntu cyangwa ubwigenge bihonyowe, muba mugomba kuturinda kuko ejo nimwe. Iki gisimba uko kirya, niko kirushaho inzara yacyo yiyongera kigashaka ibindi”.

Hashize ibyumweru bibiri u Burusiya butangije intambara muri Ukraine, igamije gukuraho ubutegetsi bita ubw’aba-Nazi bubangamiye abaturage.

Icyakora, iki gitero kinagamije kuburizamo umugambi wa Ukraine wo kwiyunga ku muryango w’ubutabarane wa NATO, u Burusiya bufata nk’umwanzi ukomeye mu gihe waba winjiye muri Ukraine bahana imbibi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger