Imyidagaduro

Nyuma y’amezi 7 Britney Spears w’imyaka 40 akuriweho kugenzurwa yakoze ubukwe(Amafoto)

Umuhanzikazi Britney Spears yashakanye na fiancé we Sam Asghari, nyuma y’amezi arindwi ashize akuwe mu buryo bw’amategeko bwo kumugenzura bwari bwaramubujije gushaka umugabo.

Basezeraniye mu birori byabereye i Los Angeles ku wa kane.

Mu mwaka ushize, uyu munyamuziki wo mu njyana ya pop, ufite imyaka 40, yabwiye urukiko ko uburyo butavugwaho rumwe bwo mu rwego rw’amategeko yari amaze imyaka 13 agenzurirwamo, bwari bwaratumye “ntashobora gushaka umugabo no kugira umwana”.

Ubwo buryo bwasojwe mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021, nuko nyuma yaho asama inda, ariko mu kwezi kwa gatanu yatangaje ko iyo nda yavuyemo.

Mbere gato y’ubukwe bwabo, uwahoze ari umugabo we yahejejwe hanze y’urugo rw’uyu muhanzi nyuma yo kugerageza kwinjira muri ibyo birori kandi atarabitumiwemo.

Jason Alexander yashakanye na Spears mu gihe cy’amasaha atageze kuri 55 mu mwaka wa 2004.

Yashoboye kwinjira muri urwo rugo by’akanya gato, yitangaza ku rubuga rwa internet birimo kuba (live) ubwo yanyuraga ku muntu ushinzwe umutekano no ku bandi bantu.



Mu mashusho ye ntihagaragayemo abo bakoze ubukwe.

Alexander yatawe muri yombi na polisi y’akarere kaVentura, hashingiwe ku rupapuro rwo kumuta muri yombi rwatanzwe n’akandi karere ku cyaha akurikiranyweho kitatangajwe.

Ndetse abo bapolisi ntibarafata icyemezo niba ku cyaha akurikiranyweho bakongeraho n’ibirego byo kwinjira mu rugo rw’undi muntu nta ruhushya.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo Spears yahuye bwa mbere na Asghari, w’imyaka 28. Uyu akora akazi nk’umutoza we w’imyitozo ngororangingo.

Icyo gihe Spears yari arimo gukora amashusho y’indirimbo ye Slumber Party.

Mu kiganiro yagiranye n’ishami rya BBC ritangaza mu rurimi rw’Igiperse, cyakozwe habura ukwezi kumwe ngo atangaze ko atwite, Asghari – Umunyamerika ufite inkomoko muri Iran – yavuze ko ubukwe na gahunda zo kugira abana “byagakwiye kuba byarabaye mu myaka itatu ishize”.

Mu kwezi kwa cyenda mu 2021 ni bwo bemeranyijwe kuzabana, habura amezi abiri ngo uburyo bwo kugenzura Spears busozwe.

Ubwo buryo bwatumaga se Jamie agenzura byinshi mu bijyanye n’ubuzima bwe.

Amakuru avuga ko se, nyina n’umukobwa bavukana batari bitezwe muri ibyo birori by’ubukwe bwabo.

Mu bashyitsi babonywe bahagera harimo nk’umunyamideli Paris Hilton n’umukinnyi wa filime Drew Barrymore.

Mbere, Jamie Spears yari yaravuze ko ubwo buryo bwo kugenzura umukobwa we bwari “ngombwa” ku bw’ubuzima bwe bwo mu mutwe, ariko yemera ko igihe cyari kigeze ngo “yongere kwigenzurira ubuzima bwe”.

Asghari abaye umugabo wa gatatu w’uyu munyamuziki.

Nyuma yo gushakana na Alexander, Spears yanashakanye na Kevin Federline kuva mu 2004 kugeza mu 2007.


Twitter
WhatsApp
FbMessenger