Nyuma y’amezi 6, Zari yongeye gutangaza benshi, akomoza ku mugabo we witabye Imana
Amezi atandatu arashize uwahoze ari umugabo wa Zari witwa Yvan Ssemwanga yitabye Imana, ejo hashize tariki ya 12,ukuboza,2017 abenshi bizihizaga isabukuru ya Ssemwanga nubwo yitabye Imana, Zari yagize ubutumwa uyu wahozeari umugabo we.
Zari mu butumwa bwe yabwiye abari aho ko Ssemwanga akenshi yarangwaga no gucisha make, ibintu bitamenyerewe cyane ku bantu baba bafite imitungo myinshi nkiyo yarafite. nyakwigendera Ssemwanga yasigiye Zari abana batatu , Pinto,Raphael na Quincy.
Zari mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Snapchat yavuze uburyo aterwa n’agahinda gakomeye igihe baba bavuze izina ry’uwahoze ari umugabo we.
Zari yagize ati:” Amagambo yawe yose agaruka mu mitwe yacu iyo hagize uvuga izina ryawe ( Ssemwanga Yvan), ntacyo bivuze kubaho tutagufite. Turibuka ibihe byiza twagiranye mu minsi yashize, turyohewe n’urukundo rwawe ndetse n’inseko yawe.”
Zari watangaje amagambo akomeye agaragaza urukundo yarafitiye Ssemwanga n’amarangamutima akomeye cyane , yakomeje agira ati:” Ibyo bihe byaratambutse kandi ntacyo twabikoraho, ubuzima ntibuhora busa ! Oh iyaba byashobokaga ko twagarura ibihe byahise ukongera ukadukora mu biganza ndetse tukanumva ijwi ryawe, turabyifuza cyane, ariko Imana yaraguhamagaye rero ruhukira mu mahoro kandi turakwifuriza ibyiza.
Ubwo inshuti n’abavandimwe bo mu muryango wa Ssemwaga bivukaga umunsi w’amavuko wa Ssemwanga, Zari yanahatangarije ko kuva Umugabo we yakwitaba Imana, ubuzima bwarahindutse. Yagize ati:”Umunsi mwiza w’amavuko Don , waragiye ariko ntituzakwibagirwa , ntabwo byoroshye, abana baragukumbuye. Buri gihe turagusengera. Komeza uruhukire mu mahoro.”
Uyumugabo wabarurirwaga mu baherwe bakomeye cyane by’umwihariko mu gihugu cye cya Uganda yavutse ku itariki ya 12 ukuboza 1977 , yavukiye ahitwa Nakaliro , mu karere ka Kayunga muri Uganda, yapfiriye mu bitaro bya Steve Biko Academic Hospital muri Afurika y’Epfo. akaba yaratabarutse afite imyaka 40 abarirwa akayabo k’amadorali y’Amerika miliyoni 8.8 .