Imyidagaduro

Nyuma ya Yemi Alade na Sauti Sol yasesekaye mu Rwanda

Itsinda ry’abanyamuziki  rya Sauti Sol, rikorera umuziki mu gihugu  cya Kenya  ryageze mu Rwanda aho ryitabiriye igitaramo bazahiriramo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

Iki gitaramo cyatumiwemo Yemi Alade  n’iri tsinda  cyiswe “New Year Count Down”, cyateguwe na Rwanda Events. Kizabera muri Kigali Convention Centre kuwa 31 Ukuboza 2017, kwinjira bikazaba ari 30, 000 Frw mu myanya isanzwe na 50, 000 mu myanya y’cyubahiro.

Bien-Aimé Baraza, Delvin Mudigi, Polycarp Otien na Willis Austin Chimano, ryageze kukibuga cy’indege i Kanombe saa kumi n’imwe z’umugoroba , baherekejwe n’abacuranzi ndetse n’abakobwa bazarifasha  mu buryo bw’imiririmbire.

Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu ndirimbo yitwa ‘Melanin’ ryahuriyemo na Patoranking uri mu bahanzi bayoboye mu muziki wo muri Nigeria na Afurika muri rusange.

Aba bahanzi baherukaga mu Rwanda muri 2016 ubwo bakoraga igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo zabo bise Live and Die In Africa.

Yemi Eberechi Alade wageze mu Rwanda ejo kuwa gatanu yakunzwe mu ndirimbo “Johnny”, “Na Gode”, “Kom Kom”, “Koffi Anan” n’izindi ni ku nshuro ya mbere ageze ku butaka bw’u Rwanda. Uyu muhanzi uri mu bagore bubashywe mu muziki wa Afurika yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa yine z’ijoro.

Iyi ndirimbo bazayiririmba

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger