Nyuma ya Rayon Sports, APR na yo yasesekaye I Kigali.
Ikipe ya APR FC ikubutse mu mikino nyafurika ya CAF Confederations cup yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu, ikaba yijeje abayihebeye bari baje kuyakira ko yiteguye gukora ibishoboka byose igakora mukeba mu jisho ubugira kabiri.
APR FC ni imwe mu makipe abiri yari ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika aho yari mu mikino ya Total CAF Confederations cup, mu gihe Rayon Sports yo yari ihagarariye igihugu mu mikino ya Total CAF Champions League.
Rayon Sports na yo yageze I Kigali ku mugoroba w’ejo aho yakorewe ibirori by’agatangaza n’imbaga y’aba Rayons yari yaje kuyakirira kuri Stade nto i Remera bayishimira urugamba rw’inkundura yarwanye nyuma yo gusezerera Lydia Ludic Academique yo mu gihugu cy’Uburundi ku bitego 2-1.
APR yo yari kumwe na Anse Reunion yo mu birwa bya Seychelles aho yanayisezereye biyoroheye cyane kuko yayikuyemo ku bitego 6-1 mu mikino yombi.
Nyuma yo gusezerera Ikipe ya Anse Reunion, abakinnyi n’abatoza ba APR intego bafite ni iyo kongera gukora mu jisho mukeba wabo w’ibihe byose Rayon Sports, mu mukino wa shampiyona ugomba guhuza izi mpande zombi kuri iki cyumweru, dore ko baherukaga kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino waherukaga kubahuza mu irushanwa ry’intwari.
“Mbere na mbere ndashimira abafana ba APR FC kuko ntabwo ari ubu bategura Rayon Sports baturi inyuma gusa, ahubwo buri gihe bagiye batuba hafi no mu gihe ikipe itari mu bihe byiza.
Nabizeza ko ikipe imeze neza n’abakinnyi bameze neza. Umukino dufite ku cyumweru tuzi agaciro kawo, twarawiteguye kandi ndibwira ko ntakizatubuza kwitwara neza”. Mugiraneza J. Baptiste, Kapiteni wa APR FC.
Ibi binashimangirwa na Iranzi J. Claude na we yijeje abakunzi ba APR ko bazakora ibishoboka byose bagatsinda, gusa abasaba kuza ari benshi mu rwego rwo gutiza abakinnyi babo imbaraga.
” Ni umukino ukomeye ariko ni nk’undi wose. Turizeza abafana bacu ko tuzabakorera ibyo badusaba.
Biragoye kuba amasaha nk’aya kuba umuntu yigomwa akaza kwakira ikipe. Natwe turabizeza ko mu gihe bazaba baturi inyuma tutazigera tubatenguha”.
APR Fc ya Gatandatu na Rayon Sports ya 3, ziracakirana kuri iki cyumweru aho zizaba zikina umukino usoza umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere AZAM Premier league.
Amafoto: Ruhagoyacu.rw