Nyuma ya Pique, undi mukinnyi ukomeye na we amaze gusezera mu kipe y’igihugu ya Espagne
David Silva usanzwe ukina mu kipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, amaze gutangaza ko asezeye mu kipe y’igihugu ya Espagne La Furia Roja, nyuma y’umunsi umwe Gerard Pique na we ayisezeyemo.
Uyu musore w’imyaka 32 yahamije aya makuru, nyuma y’ibaruwa amaze gucisha ku rubuga rwe rwa Twitter.
Amwe mu magambo akubiye muri iyi baruwa iri mu cye Espagnol aragira ati” ngiye nishimye bitewe n’ibyo nagezeho. Nabayeho ndota ikipe nzahora nibuka iteka gusa ndimo nsoza urugendo nagiriyemo ibihe byiza nzahora nibuka, harimo ibyo nagiranye na Luis Aragones, umwarimu ntazigera nibagirwa.”
Uyu musore usanzwe ukina hagati mu kibuga, ni umwe mu bakinnyi bari bagize ikipe y’igihugu ya Espagne yatwaye igikombe cy’isi cyo mu 2010, igikombe cy’Uburayi cyo muri 2008 ndetse n’icyo muri 2012.
Mu gihe yari amaze mu kipe y’igihugu ya Espagne, yayikiniye imikino 125, atsindamo ibitego 35. Umukino wa nyuma aheruka kuyikinira ni uwa 1/8 cy’irangiza w’igikombe cy’isi yasezerewemo n’Uburusiya kuri za Penaliti.
Abaye umukinnyi wa 3 usezeye muri iyi kipe mu gihe kitageze ku mezi abiri, nyuma ya Andres Iniesta na Gerard Pique wayisezeyemo ejo bundi.