Nyuma ya muzika, sinema nyarwanda imaze kumungwa no gushishura
Umunyamakuru Dj Adamz niwe wazanye ijambo gushishura, iri jambo ryafashe indi ntera ndetse kurubu umuhanzi asigaye asohora indirimbo mbere yo kugira ikindi abantu bavuga bakabanza kumva ko ashobora kuba atayishuye.
Iyi virusi yari imaze igihe mu muziki kurubu no mu bakora filime nyarwanda bivugwa iri mu bintu biri kuyidindiza, cyane ko byamaze guhishurwa ko filime nyarwanda hafi ya zose zagiye zishishurwa.
Gushishura ni ukwiyitirira igitekerezo cy’undi muntu ukaba wagikoresha mu nyungu zawe bwite wacyise icyawe, abenshi bashishura bafata icyo gitekerezo bakagihindurira ururimi nyiracyo yagisohoye kirimo cyangwa bagahindura ho gato uburyo we yari yagisohoye kimeze. Gusa wakireba wararebye igitekerezo cy’umwimerere ugahita umenya ko habayeho gushishura.
Mu kiganiro Samedi détente cyo kuri Radio Rwanda, bamwe mu bafitanye isano rya hafi na Sinema nyarwanda bagaragaje ko iki kibazo cyo gushishura kimaze gufata indi ntera ndetse kiri mu bihangayishije abakora uyu mwuga.
Hari filime nyinshi nyarwanda zivugwa ko zashishuwe ndetse nyinshi mu zamenyekanye nazo zirimo, bamwe mu bakurikirana bya hafi uru ruganda rwa sinema bemeza ko impamvu nyamukuru ibitera ari ukuba abakora ibi byo gushishura ari abababa bashaka gucuruza no kunguka mu gihe gito[ibyo bise gushaka amaramuko y’igihe gito].
Zimwe muri filime zavuzwe cyane ku kuba zarashishuwe zirimo intare y’ingore, Rwasa[yashishuwe kuri El Diablo], Igitekerezo [yashishuwe kuri indiced proposal] ndetse n’izindi nyinshi . Izi filime byavuzwe ko zashishuwe abenshi mu bakurikira filime mpuzamahanga bemeza ko zishishurwa kuri zimwe muri filime zo mu bihugu bisanzwe bidakurikirwa cyane n’abanyarwanda benshi.
Filime zishishurwa cyane n’ izo muri Amerika y’amajyepfo, ziganjemo iz’urukundo ndetse n’izindi nkeya z’imirwano [action].
Abakurikira filime muri rusange bavuga ko nyinshi muri filime nyarwanda zashishuwe ndetse uretse izijya mu marushanwa mpuzamahanga cyangwa mu maserukiramuco, izindi nyisnhi muri filime zikorwa ziba zifite inkomoko kuzindi zakorewe I Bwotamasimbi.
Mutiganda wandika filime y’uruhererekane ya Seburikoko ica kuri Televiziyo Rwanda yavuze ko icyo kintu nawe asanzwe acyizi kandi kikaba kiri kudindiza sinema nyarwanda.
Ati “Yego , koko filime nyinshi zamenyekanye mu Rwanda zakuwe mu bitekerezo by’abandi. Gusa ibi bintu ntibikwiye kuko umuntu yitwa umuhanzi igihe igitekerezo cyavuye kuri we ndetse akagitunganya mu buryo bwe bwihariye nk’umuhanzi.”
Yakomeje ati “Hari uburyo bwo gusubiramo igitekerezo cyakozwe [remark] gusa ibi bikorwa mu buryo buzwi, hakaba n’ubundi buryo bwitwa adaptation aho ufata igihangano cy’umuntu ukacyuririraho ugakora ikindi. Gusa byose bikorwa nyir’icyo gihangano abizi, igitangaje hano mu Rwanda siko bikorwa ahubwo umuntu apfa gufata igihaangano cy’abandi nta burenganzira abifitiye.”
Dj Innocent usanzwe akora ibijyanye no gucuruza filime mu mujyi wa Kigali , avuga hari benshi bajya bamugana bamusaba kubahitiramo udufilime bajya gushishura gusa akabatera utwatsi.
Ati “Gushishura birahari sinavuga ko biri ku rwego rwo hejuru cyane gusa birahari kandi biteye inkeke, navuga ko icyibitera cya mbere ari ukuba abakora sinema bamwe baba bumva batunganya filime mu munsi umwe mu gihe izo hanze zimara igihe kinini muri studio mbere y’uko zijya ku mugaragaro.”
Yavuze ko hari abajya baza bashaka ko yabaha filime nziza zasohotse bajya gushishura gusa abakabatsembera , akababwira ko nta terambere byabagezaho.
Mpazimpaka John Kenndy umwe mu bahagarariye Fédération y’abakora sinema nyarwanda avuga ko iki kibazo bakizi ndetse batangiye kukivugutira umuti.
Ati “Iki kintu cyo gushishura kirahari cyane ndetse turakibona mu mafilime amwe n’amwe , gusa twavuga ko kimaze gucogora kuko twagihagurukiye tugatangira kunenga abagikora. Iki kintu cyazanywe no kuba bamwe mu bakora sinema baraje bashaka amaramuko atari urukundo cyangwa se impano bafite.”
Si ubwa mbere abanyarwanda bavuzweho gushishura, kuko guhera mu myaka 6 ishize haje inkundura yo guhangana n’ibihangano bishishurwa, gusa kugeza ubu aho kugira ngo birangire bikaba bisigaye bayarafashe indi ntera bikaba biri kwaguka bikaba bimaze igihe no mu bakora sinema.
Benshi mu bakora umuziki ntibemera ko bashishura ahubwo bavuga ko impamvu benshi bavuga ko indirimbo ziba zashishuwe ari uko ibikoresho bikoreshwa mu muziki ku rwego mpuzamahanga aba ari bimwe ndetse bikaba bituma abantu bumva ko abanyarwanda bashishura kandi Atari byo.
Iyi nkundura ikomeje kuvugwaho kudindiza umuziki nyarwanda, kurubu iteje ikibazo gikomeye no mu bakora filime ndetse bamwe bemeza ko n’ibidatangira kwamaganwa ndetse ababikora bagafatirwa ibihano , bizatuma uru ruganda rwari rumaze gutera imbere rutangira kudindira. Kugeza abakoze zimwe muri filime zivugwaho ko zashishuwe ntacyo baratangaza.