Nyuma ya Marina na Social Mula, Riderman nawe azataramira i Bruxelles
Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki nka Riderman nawe yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi b’Abanyarwanda bategerejwe n’abakunzi b’umuziki ku ugabane w’Ubulayi mu gitaramo gikomeye kizabera ku mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Ridermana atangajwe nyuma y’uko ku ndiba y’itoranwa ry’abahanzi bazasusurutsa Abanyarwanda bari mu Bubiligi, habanje gutoranwa Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula na Uwase Ingabire wamamaye nka Marina bagiye kuba bahakandagiye ku nshuro ya mbere.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 22 Gashyantare 2020.
Aba bahanzi bo mu Rwanda bazagihuriramo n’abahanga mu kuvanga umuziki barimo DJ Princess Flor na DJToxxyk. Kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 20.
Dj Toxxyk we, yaherukaga ku Mugabane w’u Burayi mu mpeshyi ya 2019 aho bivugwa ko yasize inkuru nziza ku buryo byari byoroshye kongera kumutumira.
Uyu musore ubwo yari i Burayi ni naho yongeye guhurira na se umubyara yari amaze igihe ataraca iryera.
Social Mula yerekeje i Burayi mu gihe mu mpera ya 2019 yakoze igitaramo cy’amateka amurika album ye ya mbere “Ma vie”.
Riderman yatangaje ko hari ibyo yari akirangizanya n’abateguye iki gitaramo. Ni inshuro itari iya mbere uyu muraperi yifujwe mu Bubiligi ariko ntibimuhire bitewe n’impamvu zitandukanye.
Marina utamaze imyaka myinshi mu muziki agiye gutaramira i Burayi nyuma y’imyaka irenga ibiri amaze ari mu bakobwa bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda.
Igitaramo abahanzi batumiwemo cyateguwe ku bufatanye na Team Production n’Ikigo gifasha muri serivisi z’Ishoramari n’Ubucuruzi bwo hanze mu bihugu byo muri Afrika n’i Burayi gikorera mu Bubiligi, BEREXINVEST.
Iki kigo kiri no gutegura igikorwa cyiswe, Rwanda-Europe Business Week 2020, kizahuza ibigo bikomeye na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda na bagenzi babo b’i Burayi hagamijwe gusangira ubunararibonye no kwagura imikoranire.
Rwanda-Europe Business Week 2020 izabera mu Mujyi wa Bruxelles kuva ku wa 20-22 Gashyantare 2020.