AmakuruPolitiki

Nyuma ya Kigali Perezida wa Angola ategerejwe I Kinshasa

Umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço biteganyijwe ko agera i Kinshasa uyu munsi kugira ngo agirane inama na mugenzi we wa Congo mu rwego rw’ibiganiro bya ’’ Luanda ’’ byo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no gukurikirana uko agahenge kubahirizwa nk’uko byemejwe na perezidansi.

Uyu muhuza washyizweho na Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, João Lourenço, agiye guhura na Perezida Félix Tshisekedi kugira ngo bongere ibiganiro kuri iyi nzira cyabaye uyu munsi iri mu rwego rwo guhagarika imirwano.

Guhagarika imirwano byatangiye gukurikizwa ku itariki ya 4 Kanama hakurikijwe imihigo intumwa za Congo n’u Rwanda ziyemeje mu nama yabereye i Luanda, muri Angola, kuwa 30 Nyakanga, ihagarikiwe na Perezida João Lourenço nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) ivuga.

Perezida wa Angola arajya muri RDC akubutse i Kigali aho kuri iki Cyumweru yari umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger