AmakuruImyidagaduroUmuziki

Nyuma ya Kanye West, 50 Cent na we agiye kuza muri Uganda

Curtis James Jackson umuraperi, umukinnyi w’amafilimi ndetse n’umucuruzi uzwi cyane nka 50 Cent yitezwe kugera mu gihugu cya Uganda mu gihe cyavuba.

ChimpReports yanditse ko bitazwi neza icyo uyu mugabo w’imyaka 43 aza kuba aje gukora muri Uganda, gusa byitezwe ko ashobora kuba aje mu bikorwa byerekeye ubucuruzi cyangwa mu kiruhuko.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko 50 Cent yari yitezweho kwemeza iby’urugendo rwe uyu munsi n’ubwo nta muntu n’umwe wo mu ishami ry’ubukerarugendo muriUganda uremeza aya makuru.

Amos Wekesa ushinzwe umutungo w’ikigo the Great Lakes Safaris ni we watangaje mbere inkuru y’uko 50 Cent ari buze muri Uganda, mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma aza kuvuga ko uyu muraperi atarabamenyesha igihe azazira n’ubwo gahunda yo kuza ikiriho.

Aya makuru yanemejwe kandi n’umwe mu bayobozi bakuru ba Polisi ya Uganda, wavuze ko hari amakuru y’uko uyu muhanzi ategerejwe muri iki gihugu n’ubwo yanze ko ibyo yavuze bishyirwa mu ruhame. Uyu mupolisi yavuze ko byinshi ku by’uru rugendo bizajya ahagaragara vuba.

50 Cent agiye kuza muri Uganda hadaciye n’icyumweru Kanye West, undi muraperi ukomeye w’Umunyamerika ahavuye. Uyu muraperi n’umugore we Kim Kardashian bari bari muri iki gihugu mu minsi mike ishize, bakaba bari bacumbitse ahitwa Chobe Safari Lodge Murshison Falls National Park.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger