Nyuma ya Ibrahimovic Abanya-Chili bamenaguye ikibumbano cya Alexis Sanchez
Abanya-Chile bararamenyekana bitwikiriye ijoro bamenagura ikibumbano cya rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Chile na Inter de Milan, Alexis Sanchez bacyangiza isura.
Ni nyuma y’iminsi mike cyane abafana b’ikipe ya Malmo muri Sweden nabo batigeze bamenyekana bafashe ikibumbano cya Zlatan Ibrahimovic bakakimenagura kugeza gihirimye bamuziza ko yashoye akayabo k’amafaranga muri mukeba Hammarby nyamara Malmo ari yo yamureze akayizamukiramo.
Nk’uko igihugu cya Sweden gifata Zlatan Ibrahimovic nk’intwari yabo mu mupira w’amaguru ni nako muri Chili Alexis Sanchez afatwa kubera ko ubu ari we mukinnyi umaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Chili ibitego byinshi kuko amaze gutsinda ibitego 41 mu mikino 124 amaze kuyikinira.
Iki kibumbano cya Alexis Sanchez cyari cyarutswe mu mujyi wa Tocopilla ari naho avuka akaba yarahamenyekanishije ku isi yose ubwo yavaga muri iki gihugu akajya gukinira amakipe akomeye nka Udinese, FC Barcelona, Arsenal, Manchester United ndetse na Inter de Milan yo mu Butaliyani ari nayo ari gukinamo ubu gusa amaze iminsi atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune.
Abaturage bo mu mujyi wa Tocopilla birengagije ibyo Sanshez yabakoreye akabafasha kugera ku iterambere rishingiye ku mashuri, imipira yo gukina yahaye abana bo mu gace avukamo, kubaka ibitaro n’ibindi maze basenya ikibumbano cye cyari cyarateretswe muri uyu mujyi mu rwego rwo kumuha agaciro.
Ni ikibumbano cyagaragaragaho ibirango by’amakipe yose uyu mukinnyi yakiniye nka FC Barcelona, Udinese, Arsenal na Manchester United gusa kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yateye aba bantu kugisenya.
Abacyangije bahonzeho ibintu biremereye nk’inyundo bakimenagura mu maso isura barayangiza ndetse na nimero 7 mu gituza uyu mukinnyi yakunze kujya yambara nayo bayimennye.