Nyuma y’ uko injyana ya Rumba ishyizwe mu mirage ndangamuco ya UNESCO n’ inzu y’ uwaharaniye ko imenyekana yagizwe inzu ndangamurage
Ku wa Mbere w’ iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2023 i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inzu ya Papa Wemba yagizwe Inzu Ndangamurage y’ injyana ya Rumba muri Congo.
Ibi birori byabereye ku nzu Papa Wemba yabagamo i Kinshasa bifungurwa kumugaragaro na Minisitiri w’Ubugeni n’ Umurage wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Madame Catherine Kathungu Furaha ku munsi hibukwaga urupfu rwe ku nshuro ya gatandatu.
Ibyo bibayeho nyuma y’ aho mu Kuboza 2021 Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye rishinzwe Ubumenyi, Uburezi n’Umuco(UNESCO) rishyize injyana ya Rumba mu mirage rigomba kurinda.
Impamvu yatumye inzu ya Papa Wemba igirwa inzu ndangamurage y’ injyana ya Rumba muri Congo ni uko Papa wemba yagize uruhare mu guhindura injyana ya Rumba ndetse akanayimenyekanisha ku Isi hose mu myaka ya 1970-1980.
Ibyo bikaba bigiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’ aho umuhanzi Jules Shungu Webadio Pene Kikumba usanzwe uzwi ku izina rya Papa Wemba yitabye Imana aguye ku rubyiniro i Abidjan muri Côte d’ Ivoire mu 2016.
Biteganyijwe ko muri iyo nzu Ndangamurage hazaba hanubatswemo inzu itunganya umuziki izwi nka Studio hazaba hanarimo ingofero zambarwa na Papa Wemba ku rubyiniro n’ ibisahani by’ umuziki bya zahabu bizwi ku izina rya Disc ndetse Leta iteganya no kuzahubaka ishusho ya Papa Wemba.