AmakuruImikino

Nyirishema Richard, Minisitiri wa sports ni muntu ki?

Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard niwe uherutse kwinjira muri Guverinoma nshya y’u Rwanda yashyizweho na Perezida Paul Kagame.

Nyirishema Richard yatorewe kuba Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu 2016 yungirije Mugwiza Desire.

Nyirishema yakinnye mu kipe yahoze yitwa Generation 2000 itakibaho no ikipe y’igihugu ya Basketball muri za 2000.

Nyirishema yize muri KIST mu 1998-2003 ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Engineering and Environmental Technologies.

Mu 2008 yabonye diploma muri Integrate water resources management yakuye muri Muroran Institute of Technology yo mu Buyapani.

Richard yakoze imyaka 8 mu mushinga wa SNV, umuryango udaharanira inyungu w’abaholandi ugamije kugeza amazi meza, ibiryo n’ingufu ku baturage.

Nyirishema agizwe Minisitiri wa siporo yari Senior Water Supply Manager/ Isoko y’Ubuzima Project, umushinga wa Water for People kuva mu 2021.

Iyo uvuze Nyirishema ni nk’aho uba uvuze Basketball gusa yigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon mu cyiciro cya Run for peace.

Ni umugabo uvuga make, ababa hafi ya FERWABA bemeza ko yari ubwonko bw’iri shyirahamwe cyane cyane mu mishinga n’imiyoborere.

Kimwe n’aba mubanjirije, Nyirishema arasabwa kwiyambura umwambaro wa Basketball nk’umubyeyi we akagaragara mu bikorwa by’indi mikino (abaturanyi) ntibibe gusa kuboneka mu mukino yihebeye, (Bako), akagera ikirenge mu cy’abamubanjirije nka Habineza Joseph wari uzwi nk’umukinnyi ukomeye muri Volleyball ariko wanezaga imikino yose.

Nyirishema ni umwe mu ba Minisitiri bake ba sports bazamutse mu ntera ya siporo, akava mu buyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino akajya ku ntebe isumba izindi mu buyobozi bwa sports.

Kuba yari amaze imyaka hafi 10 mu buyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’imikino ndetse yari ashinzwe amarushanwa, ni umwe mu bazi igisabwa nyacyo ngo umwana w’Umunyarwanda akine, atere imbere mu mikino, Development, ikintu minisiteri agiye kuyobora yarebaga yishe ijisho rimwe.

Muri ruhago, Nyirishema ategerejwe gutanga inama ku bugoragozi buri gusabwa benshi barimo n’urwego agiye kuyobora rwo kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda.

Ku hazaza ho kwakira imikino mpuzamahanga, imbere hari shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare 2025 itarasobanurirwa Abanyarwanda mu buryo bunoze, igikombe cy’Afurika cya Handball 2026, kwakira ibihembo mpuzamahanga bya Formula One mu 2024 n’ibindi

Gukomeza ibikorwaremezo bizatuma u Rwanda rwakira igikombe cy’Afurika, gutangira umushinga wo kubaka ahazakinirwa Formula 1 n’ibindi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger