AmakuruImikino

Nyirimana Fidèle yanze kungiriza Mutabazi Elie mu kipe y’igihugu ya Volleyball

Nyirimana Fidèle yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball hano mu Rwanda FRVB arimenyesha ko atazabasha gukora nk’umutoza w’umwungiriza.

Muri iyi baruwa, Nyirimana yagerageje gutanga impamvu zumvikana zatumye afata ikemezo cyo kutongera kugaruka mu kipe y’igihugu yahozemo.

Impamvu ya mbere yatanze, ni uko ubwo aheruka gukorana n’ikipe y’igihugu yageretsweho umusaruro mubi u Rwanda rwari rwabonye, nyuma akanavanwa mu tsinda ry’abatoza bagombaga kujyana n’ikipe y’igihugu mu Misiri nyamara atari yabimenyeshejwe.

Ati” Mu mikino y’ikipe y’igihugu mperukamo yabereye mu Rwanda nkorana n’itsinda ry’abatoza nahawe, twatanze umusaruro udashimishije, nyuma natunguwe no kumva bamwe mu bo twafatanyije bahamije ko ari njye utaratanze umusaruro, bishimanagirwa n’uko imikino yakurikiyeho mu Misiri navanwe muri iryo tsinda kandi ntamenyeshejwe indi mpamvu mu gihe rwari urugendo rumwe rugikomeza”.

Indi mpamvu Nyirimana yatanze ni uko imikino myinshi u Rwanda rwagiye rukina na Kenya rwayitsinzwe, hanyuma umusaruro mubi ugashyirwa ku mutwe we.

Igikomeye cyatumye uyu mutoza ahitamo kureka inshingano yari yahawe, ni uko we n’abatoza bari bafatanyije gutoza ikipe y’igihugu batoranyije abakinnyi bagomba kwitegura imikino y’akarere ka gatanu, bajya gutangazwa agasanga bagiye bahindurwa nyamara atarigeze abimenyeshwa.

Ibaruwa Nyirimana yandikiye Perezida wa FRVB.

Mutabazi Elie na Nyirimana Fidèle bari bahawe inshingano zo gusimbura Umunya-Kenya Paul Bitok mu kipe y’igihugu ya Volleyball iri kwitegura mikino y’akarere ka gatanu igamije gushaka itike ya All-Africa Games.

Magingo aya abakinnyi 22 ni bo bahamagawe mu rwego rwo kwitegura iyi mikino.

Aba barimo: Ndayisaba Sylvestre (REG), Nsabimana Mahoro Ivan (UTB), Mugabo Thierry (Gisagara), Mukunzi Christophe ( REG), Mutabazi Yves (REG), Olivier Ntagengwa (REG), Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara), Willcriff Dusenge (Gisagara), Niyomugabo Félix (IPRC-Ngoma), Muvunyi Fred (UTB), Yakan Lawrence (Oita Miyoshi Weisse Adler, Japan), Gatsinzi Venuste (APR), Samuel Niyogisubizo (UTB), Simon Rwigema (REG), Emile Karera Dada (Gisagara), Sibomana Placide Madison (UTB), Murangwa Nelson (Gisagara), Kanamugire Prince (APR), Muvara Ronald (APR), Musoni Fred (Finland, Liiga Riento), Nkurunziza John (UTB) na Dusabimana Vincent (Gisagara).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger