AmakuruImikinoPolitikiUmuco

Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri mushya wa Siporo n’umuco ni muntu ki?

Ku mugoroba w’ejo ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya. Mu bahawe inshingano nshya, harimo Mme Esperance Nyirasafari wagizwe Minisitiri wa Siporo n’umuco asimbuye Mme Uwacu Julienne wari umaze igihe ayobora iyi Minisiteri.

Ni muri uru rwego Teradignews.rw twifuje kubakusanyiriza bike by’ingenzi kuri uyu mu Minisitiri mushya wa Siporo n’umuco.

Esperance Nyirasafari wahawe kuyobora MINISPOC, Ni umubyeyi wubatse akaba nyina w’abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Mme Nyirasafari wagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari asanzwe ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, Minisiteri yahawe kuyobora kuva ku wa 05 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Diane Gashumba wari wagizwe Minisitiri w’ubuzima.

Uretse kuba yarayoboye MIGEPROF, Mme Esperance Nyirasafari yanabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, inshingano yahawe nyuma yo kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera yari yaragezemo muri 2009.

Mu buzima bwa buri munsi busanzwe, iyo Minisitiri Nyirasafari abyutse mu gitondo ikintu cya mbere akora ni siporo yoroheje. Mu buzima bwe ibintu bimutera ibyishimo ni igihe aba arangije inshingano ze ku gihe yihaye.

Yigeze kubwira  The New Times ko ikintu kimwe atinya cyane kurusha ibindi ari urupfu. Arutinyira kuba rwamutwara bigatuma asiga abana be bakiri bato kandi bagikeneye kwitabwaho.

Na ho ibintu byamubayeho bikamubabaza cyane mu bwana atazibagirwa ni ukumva inkuru mbi y’urupfu rw’ababyeyi be kuwa 22 Mata 1994. Ibintu yibukira ku babyeyi be ni urukundo bagiraga. Yishimira cyane ko yashoboye  kurera barumuna be no kubafasha mu mashuri yabo. Minisitiri Nyirasafari ashobora kubuzwa gusinzira no kwibutswa akazi katarangiye kandi yakabaye yagashoje.

Mu busanzwe kandi iyo afite akanya hanze y’akazi ajya kuri stade muri siporo akaba yanga urunuka akarengane mu buzima bwe. Minisitiri mushya wa Siporo n’umuco afite gahunda yo kuzatangiza ishuri ry’abana bato ubwo azaba ageze mu za bukuru.

Mme Esperance yize amategeko na Politiki. Isomo rikomeye yigishijwe n’ubuzima ni urukundo no gufashanya. Intego imuyobora mu buzima igira iti”Dushyize hamwe twabigeraho.”

Mme Nyirasafari Esperance, Minisitiri mushya wa Siporo n’umuco.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger