ImyidagaduroUrukundo

Nyina wa Hamisa Mobetto yavuze ku rukundo rw’umukobwa we na Rick Ross (Amafoto)

Umuraperi ukomeye ku Isi by’umwihariko muri Leta zunze ubumwe za Amerika Rick Ross amaze iminsi ari guca amarenga ku rukundo rukomeye afitiye Hamissa Mobetyo wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz.

Uyu muhanzi w’icyamamare akomeje kuvugisha benshi, nyuma y’amarangamutima adasanzwe y’urukundo asigaye agaragariza uyi mukobwa wo mu gihugu cya Tanzania.

Uyu muraperi amaze iminsi avuga ku mafoto(comments) Hamisa Mobetto aba yashyize kuri Instagram ye.

Ifoto ya mbere yavuzeho yakoresheje utumenyetso(emojis) ku buryo byagoye benshi gusobanura ibyo yanditse, ariko kuri iyi nshuro yatangiye gukoresha amagambo ndetse na Mobetto akamusubiza.

Hamisa yashyize ifoto ye kuri Instagram, maze iherekezwa n’amagambo agira ati”Uwo Imana yahaye umugisa ntawamuvuma.”

Rick Ross yahise aza ayivugaho akoresheje amagambo y’icyongereza “Mine”, bivuze ngo “Uwanjye”, Mobetto na we yahise asubiza ati”Only yours”, bishatse kuvuga ngo “uwawe gusa.”

Byaje bikurikira ifoto Mobetto yashyizeho ari imbere y’imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover, iherekezwa n’amagambo umuntu agenekereje mu Kinyarwanda agira ati”sindimo kugerageza kujya mu rukundo, ndagerageza kuba ndi muri Ranger Rover.”

Rick Ross yahise aza avuga kuri iyi foto ngo “Moving to us” mu rurimi rw’iwacu bivuze ngo “imukira iwacu”, Mobetto na we yahise amubwira ngo “all my bags packed. I’m ready”, bivuze ngo “ibikapu byanjye byose nabipakiye nditeguye.”

Shufaa Rutiginga akaba nyina wa Hamisa Mobetto, yabwiye Global Publishers ko abantu benshi bamaze iminsi bamubaza iby’urukundo rw’umukobwa we na Rick Ross ariko we nta kintu yabivugaho kuko umukobwa we akuze afite uburenganzira bwo kwishakira uwo ashaka.

Ati”ukuri ni uko njyewe ntaburenganzira mfite bwo gutoranyiriza Hamisa uwo bazabana, buri kintu kili mu biganza bye, rero tumureke yitoranyirize.”

Hamisa Mobetto akaba yaravuzwe mu rukundo cyane n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz aho baje no kubyarana umwana w’umuhungu witwa Dylan.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger