Nyaruguru:Umugore yakase igitsina cy’umugabo we asinziriye
Mu Karere ka Nayruguru, mu murenge wa Nyabimata, mu kagali ka Ruhinga, haravugwa umugore ukekwaho gukta igitsina cy’umugabo we w’ imyaka 40 bafitanye abana 6, nyuma yo kumwubikira asinziriye.
Ibi byabaye saa munani z’ ijoro kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019.
Amakuru yemeza ko uyu mugore yatashye yasinze bigeze mu gicuku afata icyuma cyo mu gikoni atangira gukata igitsina cy’ umugabo we , umugabo ahita ashiguka aratabaza umugore ahita asohoka yiruka arahunga.
Uyu muryango, hari amakuru avuga ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yavuze ko uyu mugabo nta kibazo gikomeye yagize gusa ngo yakomeretse igitsina. Ati “Ntabwo yabukase ngo buveho(ubugabo), yahise ashigukira hejuru arataka, umugore ahita asohoka yiruka aracika, umugabo nawe ajya kwamuganga ku kigo nderabuzima cya Nyabimata”.
Polisi y’ u Rwanda ivuga ko iri gushakisha uyu mugore kugira ngo akurikiranywe hakurikijwe amategeko.
Polisi y’ u Rwanda kandi irasaba abafitanye amakimbirane kujya bagira umwanya wo kuganira no kuyashakira igisubizo bitabaye ngombwa ko umwe yica undi cyangwa ngo akore nk’ ibi byabaye.
CIP Twajamahoro ati “Turakangurira abashakanye by’ umwihariko ingo zibanye nabi kwirinda amakimbirane, bakajya bagira umwanya wo kuganira ku bibazo bafite, bakanegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura”.
Uyu mugabo wakaswe ubugabo n’umugore bashakanye, ubu ari kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabimata.
src: Ukwezi