AmakuruAmakuru ashushye

Nyaruguru: Yishe umugorewe, ahita ajya kwirega muri RIB

Mu Karere ka Nyaruguru haravugwa inkuru y’ Umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amuziza kumuca inyuma akabyara umwana mu gasozi, arangije ajya kwirega muri RIB.

Ibi byabereye mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza  mu Karere ka Nyaruguru aho uyu mugabo witwa Dushimirimana Eric w’imyaka 25, avuga ko ariwe wiyiciye umugore we Delphine Nyiragabiro w’imyaka 27, ku tariki 16 Nzeri 2024 ahagana saa mbiri z’ijoro nkuko yabyiyemereye ageze mu bugenza cyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Jean Claude Mwiseneza, avuga ko hakekwa ko umugabo we yaba yaramukubise ingumi nk’uko abyivugira. Ariko hari n’abakeka ko yaba yaramunize.

Mwiseneza avuga ko yabwiwe ko uwo mugabo n’umugore, bashyamiranaga biturutse ku kuba umugabo yaramushinjaga kumuca inyuma, akanavuga ko umwana w’umuhungu w’ukwezi kumwe nyakwigendera yasize atari uwe ko yamubyaye mu gasozi.

Yagize ati: “ Bishoboka ko yaba yaramujijije ko umwana yabyaye atari uwe, niyo makuru twavanye mu baturanyi. Ukundi kuri kuzamenyekana mu bizava mu iperereza riri gukorwa n’ urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB).

Abaturanyi bo bakavuga ko gushyamirana byajyaga bituruka ku kuba uyu mugabo yarajyaga atuma umugore imitungo y’iwabo ngo kuko bari bifashije, ku buryo uwa nyuma yazanye ari ingurube bagurishije ibihumbi 90,000 Frw, umugabo akamuhaho ibihumbi icyenda (9000 Frw) gusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger