Nyaruguru: Mu irushanwa rya Duathlon, ubumuga ntibwamubujije kwanikira abandi
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 mu Karere ka Nyaruguru hari kubera amarushanwa ya DUATHLON. Ni amarushanwa agizwe no gusiganwa ku magare no gusiganwa ku maguru. Agamije kwibuka abakinnyi, abasifuzi, abatoza n,abakunzi ba Siporo muri ako Karere bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mbere y’ uko ayo marushanwa atangira Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru Bamwana Murwanashyaka Emmanuel, Minisiteri ya Sport, Umuyobozi wa Triathlon mu Rwanda, n’inzego z’Umutekano bunamiye abari mu muryango mugari wa siporo (abakinnyi,abatoza,abasifuzi n’abakunzi ba siporo ) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri aya marushanwa ya Duathlon, abasiganywe ku magare n’abasiganywe ku maguru muri gahunda ya Race to Remember,uwa mbere yabaye Ngendahayo Jeremie, Uwa kabiri aba Habimana Jean Eric naho uwa gatatu we aba Gatete Vitar.
Muri aya marushanwa hateguwe n’ ikiciro kihariye cyo gusiganwa ku bafite ubumuga. Muri iki cyiciro cyihariye muri aya marushanwa Rukundo Augustin nawe ufite ubumuga niwe waje ku isonga.