Nyaruguru: Dore uko hijihijwe isabukuru ya 42 y’amabonekerwa i Kibeho
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023 ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hateraniye Abakirisitu basaga ibihumbi 50 baje mu Misa y’Umunsi Mukuru wa Bikira Nyina wa Jambo wizihizwa ku isabukuru y’ imyaka 42 ishize habaye amabonekerwa i Kibeho. Abitabiriye uwo muhango bari baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Amerika, Tanzania, Malawi, Uganda, DRC, Kenya,n’ ibindi.
Ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 mu Ishuri Ryisumbuye ry’ i Kibeho riyobowe n’ Ababikira bo mu Muryango wa Benebikira, Bikiramariya yatangiye kubonekera umwana w’Umwangavu w’ umukobwa witwa Alufonsina Mumureke. Nyuma ye haje kwiyongeraho abandi babiri aribo Nataliya Mukamazimpaka na Mariya Karara Mukangango.
Ibonekerwa rya Nataliya na Mariya Klara ryarangiye mu mwaka 1983 naho Alufonsina asezererwa na Bikira Mariya ku wa 28 Ukwakira 1989. Nyuma y’ igenzura ryimbitse ryakozwe n’uwari umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro Nyakwigendera Nyiricyubahiro Augustin Misago yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye Kibeho maze akiyereka abanyeshuri batatu bavuzwe haruguru. Uwabonekeye abo bakobwa yavuze ko ari Nyina wa Jambo.
Ni nayo mpamvu Kiliziya y’ u Rwanda buri tariki ya 28 Ugushyingo ihimbaza Bikira Mariya kuri iryo zina. Ndetse ni na wo munsi ukomeye cyane uhimbazwa i Kibeho kuko haba hahimbazwa Bikira Mariya w’ i Kibeho. Muri uyu mwaka 2023 mbere y’ uko uwo munsi ugera ejo ku wa 27 Ugushyingo 2023, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA yahaye umugisha Ishusho ya Bikira Mariya w’i Kibeho yashyizwe mu isangano ry’imihanda i Kibeho.
Iki gitambo cy’ Ukarisitiya kitabiriwe naba Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda w’ Arikidiyosezi ya Kigali, Mgr. Philippe Rukamba wa Diyosezi ya Butare, Mgr. Celestin Hakizimana wa Gikongoro, Mgr. Eduard Sinayobye wa Diyosezi ya Cyangugu, Mgr. Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Mgr. Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo, Mgr. Musengamana Papias wa Diyosezi ya Byumba, Mgr. Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri na Balthazar Ntivuguruzwa wa Diyosezi ya Kabgayi.
Muri uyu Munsi Mukuru Ngarukamwaka witabiriwe kandi n’ Abayobozi mu nzego bwite za Leta barimo Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru Nyakubahwa Dr. Emmanuel Murwanashyaka, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru Ushinzwe Ubukungu Gashema Janvier, abihayimana b’ ingeri zitandukanye nk’ abapadiri, abafurere, ababikira,abirisitu b’abanyarwanda n’ abanyamahanga.