Nyarugenge:Umugabo yiyise umukozi w’inzego z’ubutabera yaka umuturage ruswa
Mu Karere ka Nyarugenge mu cyumba cy’I buranisha,hafatiwe umugabo witwa Nkurunziza Edmond yaka umuturage ruswa Frw 7000 abyita iby’inyandiko ihamagara mu rukiko (Assigntion).
Uyu mugabo w’imyaka 52 yatse aya mafaranga ubwo hari hakomeje urubanza rwe aho akekwaho kwiyitirira inzego z’ubutabera.
Ibi bihumbi 7000 Frw kandi byiyongera kuri Frw 85 000 uyu muturage yamuhaye mbere ayita ayo kumukurikiranira dosiye. Uyu Nkurunziza Edmond akaba yarafatanywe ayo mafranga na dosiye y’uwamureze ifatirwa mu Rukiko.
Uwamuhaye ariya mafaranga yari afite dosiye iregera guhinduranya ibyangombwa (mutation) by’imodoka yaguze, ariko atinda kubikorerwa, bituma uriya amusaba amafaranga ngo akurikirane iyo dosiye yiyita Umukozi wo mu nkiko.
Ubushinjacyaha buramurega icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kikaba giteganywa mu gitabo k’ibyaha n’ibihano mu Rwanda.
Nkurunziza yarezwe mu Rukiko ku wa 07 Ukwakira 2019, kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwira 2019 yatangiye kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, asaba gukurikiranwa ari hanze.
Nkurunziza Edmond yitabye Urukiko, Umucamanza amubaza niba yiteguye kuburana. Undi asubiza ko atiteguye kubera ko nta mwunganizi mu mategeko afite, asaba kutaburana.
Mu rukiko hari umunyamategeko wicaye iruhande rwa Nkurunziza, Umucamanza amubaza impamvu ataba ari we umwunganira, asubiza ko bataziranye.
Urukiko rwabajije uwo Munyamategeko icyo akora mu rukiko, asubiza ko yaje kunganira Nkurunziza Edmond kubera ko uwari kumwunganira baziranye kandi akaba atabashije kuboneka.
Umucamanza yahise abaza Ubushinjacyaha icyo bubivugaho.
Ubushinjacyaha bubwira Urukiko ko kuburana afite umwunganira mu mategeko ari uburenganzira bwe ko kandi kunganirwa n’uwo ashaka na byo biri mu burenganzira bwe.
Umucamanza yahise avuga ko uru rubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 22/10/2019.
Yavuze ko Nkurunziza Edmond agomba kwitegura kuburana afite Umwunganira mu mategeko cyangwa atamufite kubera ko urubaza rusubitswe kenshi.
Umwe mu bakora mu Rukiko mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko abaturage badakwiye kwizera buri wese ubabwira ko ari umukozi wo mu nkiko.
Avuga ko serivise zimwe na zimwe zashyizwe ku ikoranabuhanga ku buryo umuturage ari mu rugo iwe yakoresha telefoni yandikira Urukiko arusaba inyandiko runaka akeneye kandi agasubizwa vuba.
Ati “IECMS (Integrated Electronic Case Management System), ifasha umuturage kubona serivise ari iwe, yandikira Urukiko ari iwe, rukamusubiza ubutumwa kuri telefoni ye, atagiye ku Rukiko.”
Uyu mukozi mu nkiko avuga ko inyandiko yitwa “Assignation” uriya muturage yatangiye amafaranga yari kuyihabwa mu buryo bworoshye atarinze gushukwa ngo atange amafaranga y’umurengera.
Ubu bushukanyi kandi ntibukunze kumenyakana kuko abasaba amafaranga babwira abo bayasaba kuyohereza kuri Telefone bityo bigatuma hafatwa bake.