Nyarugenge: Yibye moto agiye kurya barayimufatana
Mu Mudugudu w’Ubucuruzi, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Muhima ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umusore w’imyaka 21 wafatanywe moto yo mu bwoko bwa TVS yari yibwe umumotari ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2023, aho yari iparitse mu, Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Amakuru dukesha Police y’Igihugu avuga ko nyiri ukwibwa yatanze amakuru kuri Polisi ko yibwe moto maze igahita itangira ibikorwa cyo kuyishakisha ndetse na nyirayo agahabwa urupapuro rumwemerera kuyishakisha . N’uko ku wa Kabiri ikaza guhabwa amakuru n’umuturage wari uziranye n’uwibwe avuga ko abonye moto iparitse kuri resitora yo mu Murenge wa Muhima yibuka ko iri gushakishwa. Tugezeyo tuyifatana uwo musore wari wayibye.”
Akimara gufatwa yemeye ko ari we wayibye ayikuye mu Kagari ka Busanza, aho yari iparitse. Yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhima kugira ngo iperereza rikomeze, mu gihe moto yafatanywe yasubijwe nyirayo. Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yashimiye uwibwe moto wahise wihutira kubimenyesha Polisi, ashimira na mugenzi we wayibonye aho yari iparitse, akibuka ko irimo gushakishwa, agahita nawe atangira amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Buri gihe turabitangaza ko iyo umuntu yibwe cyangwa se agize n’ikindi kibazo ahita yihutira gutanga amakuru, kuko bituma ucyekwa ahita afatwa ataracika akagezwa mu butabera. Yibukije kandi abagifite ingeso yo kurarikira no kwiba iby’abandi ko bakwiye gucika kuri iyo ngeso kuko ntacyo yabagezaho usibye gufatwa bagakurikiranwa n’amategeko.