Nyarugenge: Yafatanywe ibyatera ubuzima guhungabana ahita atabwa muri yombi na Polisi
Mu Murenge wa Rwazamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mudugudu w’ Amahoro mu Kagari ka Rwezamenyo ya 2 Polisi y’ Igihugu yahafatiye umugabo w’ imyaka 42 wafatanywe amacupa 300 y’ amavuta ya mukorogo ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023.
Yafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu gihugu. Akaba yarayacururiza mu iduka rye. Muri ayo mavuta bamusanganye harimo; Dermasol, Caro light, Extra Claire, Beauty asanzwe azwiho kwangiza uruhu n’ayandi atandukanye yose akaba afite agaciro k’Amafaranga asaga miliyoni imwe y’ Amanyarwanda.
Bamufash hashize icyumweru kimwe hafashwe undi mugabo muri ako Karere wari ufite amacupa y’ amavuta yo kwisiga 1234 yangiza uruhu nawe agahita atabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe.
Yagize ati: “Ibi ni bimwe mu bikorwa Polisi ikora igendeye ku makuru iba yahawe n’abaturage, ajyanye n’ibyaha bitandukanye by’umwihariko magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe kugira ngo bibashe gufatwa bikurwe ku masoko.”
Yakomeje agira ati: “Uyu niwe ubashije gufatwa ariko nk’uko nawe abyivugira hari abandi bafatanya barimo n’ababimugezaho nyuma yo kubyinjiza mu Rwanda babikuye mu bihugu duturanye, ariko ibikorwa bizakomeza ku bufatanye n’abaturage, kugeza ubwo nabo bazafatwa bagakurikiranwa.”
CIP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye uyu mucuruzi afatanwa aya mavuta yo kwisiga yangiza uruhu, asaba n’abandi bazi ko bakiri muri ubu bucuruzi butemewe gufata icyemezo bakabihagarika kuko ejo cyangwa ejobundi ari bo batahiwe nabo bazafatwa.
Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe ibikorwa byo gushakisha abo bafatanyaga bigikomeje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.