AmakuruImyidagaduro

Nyarugenge: Umunyamakuru wahiriwe n’ umushyikirano 18 yatangiye kurya ku matunda yawo

Ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2023 Umunyamakuru Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yasabye kujya yigisha abayobozi i Kinyarwanda yazamuwe  mu ntera mu Kigo yari asanzwe akorera.

Mu Mushyikirano wabaye ku nshuro ya 18 wabereye muri Kigali Convention Center kuva tariki ya 27 Gashyantare 2023 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2023. Perezida wa Repubulika yaje gusaba Cleophas Barore ngo azigishe abayobozi Ikinyarwanda biturutse ku ikosa ryakozwe na Minisitiri w’ Ikoranabuhanga ubwo yarimo avuga.

None kuri ubu Ikigo cy’ Igihugu k’ Itangazamakuru RBA kibicishije ku rubuga rwacyo rwa Twitter cyatangaje ko ku munsi w’ ejo cyahinduriye  Umunyamakuru Cleophas Barore inshingano maze kimugira Umujyanama w’Ikirenga w’ Umuyobozi Mukuru w’ Iki kigo mu bijyanye n’ Ubuziranenge bw’Ibitangazwa.

Ubundi Cleophas Barore ni umunyamakuru umaze imyaka 26 kuko yaritangiye ku wa 5 Mutarama 1995 mu kigo cyahoze kitwa ORENFOR. Barore yavutse ku wa 10 Ukwakira 1969 ariko abona impamyabumenyi y’ Umwuga w’ Itangazamakuru yaboneye mu Ishuri Rikuru ry’ Abagatolika rya Kabgayi ICK ku wa 21 Mata 2022.

Barore yayoboye ibiganiro mu Nama y’ Igihugu y’ Umushyikirano 18

Cleophas Barore yahinduriwe imirimo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger