AmakuruPolitiki

Nyarugenge: Rusesabagina na Sankara basabye imbabazi Perezida Kagame none yazibahaye

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe 2023 mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye imbabazi Paul Rusesaagina na Nsabimana Callixte Sankara ku byaha bashinjwaga by’iterabwoba.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane kandi hanashingiwe ku ngingo ya 228 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ryasohotse mu igazeti ya Leta numero idasanzwe yo ku wa 08/11/2019 rivuga ko “Gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bityo usaba imbabazi akagaragaza impamvu ashingiraho azisaba.

Ikomeza ivuga ko Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, inyujijwe ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa iyo usaba imbabazi afunze, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Ivuga kandi ko: Iyo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa amaze kubona urwandiko rusaba imbabazi, ahita akora raporo iherekeza urwandiko rusaba igaragazwa n’ibi bikurikira: umwirondoro w’usabirwa imbabazi, icyaha usabirwa imbabazi afungiwe, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwahamije icyaha usabirwa, igihe usabirwa imbabazi amaze mu gihano n’igihe gisigaye, imyitwarire muri gereza y’usabirwa n’ibimenyetso bibigaragaza n’inama y’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.

Ni muri urwo rwego ibihano by’igifungo bya Paul Rusesaagina na Nsabimana Callixte Sankara bahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba byahinduwe n’itegeko rya Perezida nyuma yo gusuzuma amabaruwa yabo asaba  imbabazi bakaba bazihawe.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko n’abandi 18 bagize MRCD-FLN bahamwe n’ibyaha hamwe n’abayobozi babo Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana bahawe imbabazi nk’uko ingingo ya 229 ivuga ko:“Imbabazi rusange zitangwa na Perezida wa Repubulika zisabwa na Minisitri ufite ubutabera mu nshingano ze amaze kugaragaza impamvu ashingiraho.

Ubusabe bwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze bugomba guherekezwa na raporo y’umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa igaragaza umwirondoro w’usabirwa imbabazi, icyaha usabirwa imbabazi afungiwe, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwahamije icyaha usabirwa, igihe usabirwa imbabazi amaze mu gihano n’igihe gisigaye, imyitwarire muri gereza y’usabirwa n’ibimenyetso bibigaragaza n’inama y’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.

Mu mategeko y’u Rwanda, guhabwa imbabazi cyangwa kugabanyirizwa igihano no kurekurwa utararangiza igihano ntibikuraho icyaha  bityo iyo uwahawe imbabazi asubiyemo icyaha ibyo bihano yari yarasonewe bivanwaho agasubirana igifungo yari yahawe gusa ibihano byatanzwe n’Urukiko, nk’indishyi zahawe abahohoteye zo ntabwo bazisonerwa.

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko hatanzwe imbabazi no ku bandi bagororwa 358 bahawe imbabazi na Perezida.

Icyemezo cyo gufungura Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana cyaje nyuma y’aho bo ubwabo bandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bamusaba imbabazi ndetse banashimangira ko batazongera kwijandika mu byaha by’iterabwoba.

Nk’uko bikubiye mu mabaruwa yabo basaba imbabazi Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger