AmakuruPolitiki

Nyarugenge: Ni iyihe myanzuro iribuze gufatirwa mu nama y’ abaminisitiri

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2023 mu Ngoro y’ Umukuru w’ Igihugu cy’ u Rwanda Village Urugwiro hateraniye inama y’ abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ni inama idasanzwe ya guverinoma igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo haboneke umuti w’ ibibazo by’ imyuzure n’ ibiza byugarije Uturere dutandukanye ndetse no gushakira hamwe uburyo bwo gufasha abagizweho ingaruka nabyo.

Ibyo biza byashegeshe u Rwanda kuko byasenye amazu 6392 bigahitana abantu 131 naho abandi 165 bagakomereka.  Bikaba kandi byaranabaye n’ intandaro yo kweguzwa kwa Mayor w’ Akarere ka Rubavu Kampogo Ildephonse wegujwe n’ inama Njyanama y’ Akarere ka Rubavu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger