Nyarugenge: Kevin Hart uri mu biruhuko mu Rwanda yasuye Haute Baso
Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023 inzu imurika imideri ya Haute Baso yatangaje ko yakiriye rurangiranwa mu gusetsa no mu gukina Filimi Kevin Hart n’ umuryango we mu iduka ryabo bagaragaza ko babahahiye kandi banezerewe.
Haute Baso ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yagize iti: “Ni iby’ agaciro gakomeye kwakira Kevin Hart, Umugore we Niko n’ umuryango we muri Haute Baso! Mwakoze kuduhahira!”
Kevin Hart ni umunyarwenya w’ Umunyamerika ukina na Filimi. Ubusanzwe yitwa Kevin Darnell Hart yavutse ku wa 6 Nyakanga 1979 avukira mu Mujyi wa Pennsylvania muri Leta ya Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.
Hart yashakanye na Torrei Skipper mu 2003 babyarana Heaven Leigh Hart mu 2005 na Hendrix Hart mu 2007.
Mu 2010 batse gatanya yemezwa mu 2011. Mu 2016 ku itariki 13 Kanama yasezeranye kubana na Eniko Parrish babyarana Kenzo Kash Hart mu 2017 na Kaori Mai Hart mu 2020.
Umuryango wa Kevin Hart wose uri mu biruhuko mu Rwanda
Kevin Hart arimo kureba ibyiza bitatse u Rwanda mu gitabo cyashyizwe hanze na RDB
Kevin Hart yahahiye muri Haute Baso